Ku wa mbere, 08-06-06. Tuzirikane


Amasomo

1Abami 17, 1-6
Zaburi 120, 1-8
Matayo 5, 1-12. 
Hambere aha, nasanze umunyabugeni yicaye imbere ya kiriziya, ashushanya. Yari afite ibikoresho byinshi birimo amakaramu y’amabara anyuranye. Nabonaga yatwawe cyane ku buryo namusuhuje asa nk’aho atanyumva. Bwarakeye nongera kumubona yagarutse ariko yicaye ku rundi ruhande rwa Kiriziya, ashushanya. Natekerejeko yashakaga gushushanya isura y’imbere n’inyuma y’iyo Kiriziya.
Yezu nawe ni umunyabugeni w’abanyabugeni! Nawe aratwereka isura y’abahire. Ni inyigisho yatangiye ku musozi. Iyo umuntu yumvise umuhire Yezu avuga, yumva yifuje kubona isura ye. Umuhire Yezu avuga nta w’undi. Ni we utwibwira. Ni we mukene ku mutima, kubera ko byose abikesha Imana kandi abayibitura. Ni umugwaneza kandi akarangwa n’umutima woroshya. Yezu ashavuzwa n’uko ugushaka kw’Imana kudakorwa ku isi. Afite inyota n’inzara yo kubona ubutabera n’amahoro mu isi. Ni umunyampuhwe ubabarira abanyabyaha baza bamugana. Ahora ashaka ko abantu babana mu rukundo n’amahoro. Yifuza ko muntu yiyunga n’Imana, ko muntu yiyunga n’undi, ko abanira neza ibyaremwe byose.

Nk’umunyabugeni ukomeye, Yezu nawe byamufashe umwanya n’ahantu hakwiye, ariherera mu mpinga y’umusozi arasenga maze atwereka isura ye bwite. Iyo sura niyo twebwe abemera Yezu dukwiye kugira. Niyo ikwiye kuba isura yacu. Yezu arashaka ko dutwaza ubutageruka twisanisha nawe. Ibyo ntitwabyishoboza ku mbaraga zacu. Dukeneye imbararaga za Roho Mutagatifu zidufasha kubaho nk’abaremwe mu ishusho ry’Imana.