Ku wa kabiri, 09-06-20. Tuzirikane


Matayo 5.13-16. "Muri Umunyu w'Isi."
“Muri umunyu w’isi.” Yezu yakunze kwigisha akoresheje imigani n’imvugo ishushanyije. Bisaba urumuri rwa Roho w’Imana ngo ucengere icyo Yezu ashaka kuvuga. Mu by’ukuri Yezu ni we Rumuri, ni we munyu w’isi. Ni muri We dushobora kuba umunyu n’urumuri rw’isi. Twese tuzi umunyu n’umumaro wawo. Mu gihe Yezu yavugaga ibi umunyu wakoreshwaga mu kubika ibiryo. Nta byuma bibika ibiryo byari byagakozwe. Abakera bamenye mbere yacu ko umunyu wifitemo ubushobozi bwo kubika ibiryo (conservant). Nubwo Yezu ashima ubwiza bw’umunyu ariko aributsa abantu ko iyo wacyayutse utakaza akamaro kawo. Bizirikaneho uhereye ku buzima bwawe: Ese ni iki wumva gifasha abandi muri wowe, kibatera kurushaho kumenya Imana? Ese hari ubwo wumva cyabuze muri wowe? Biterwa ni iki? Ni iki kigufasha kuguma uryohewe no kubana n’Imana? Ni iki kikujyana kure y’uwo mubano n'Imana? Egera Yezu umwongorere uti "Yezu ndakwizera," nawe uyu munsi arakubwira ati “Uri umunyu w’isi.”