Ku Cyumweru, 07-06-20. Tuzirikane


Icyumweru cya I Cya Pentekositi. Umunsi mukuru w'Ubutatu Butagatifu.

Amasomo
Iyimukamisiri 34, 4-6; 8-9.
Daniyeri. 3, 52-56
2 Abanyakorinti 13, 11-13.
Yohani 3, 16-18. 

Mu myaka yashize ku mugabane w’uburayi na Amerika hari benshi bavuga ijambo Imana. Na n’ubu ijambo Imana riracyakoreshwa. Gusa siko riba rivuga Imana Imana Butatu Butagatifu. Nibyo tubona byanditse ku mafaranga cyangwa byanditse no mu bitabo by’itegeko nshinga ry’ibihugu by’ibihangange: “In God we Trust”? Umuntu yibaza ati “Which God we Trust in ? Icyo abakristu gatorika bemera kandi bahamya ni uko Imana Butatu Butagatifu Atari Imana y’urwango, atar Imana y’ubuhotozi, Atari Imana y’ubwicanyi, atari Imana y’ irondaruhu. Imana Butatu Butagatifu, ni Imana urukundo.
 
Iyo Mana- Rukundo niyo duhimbaza uyu munsi Imana, Data, Mwana, na Roho Mutagatifu.
Amateka ya Kiriziya atubwira ko mu myaka yashize habaye impaka, yewe n’intambara, mu bemera bemera Imana. Ubu Inyinshi mu ntambara ziriho mu bemera Imana ziba nyandiko n’ibitekerezo.None impaka ziri hagati y’abemera Imana n’abayihakana burundu. Twumva kenshi abantu bamera nk’abivuga bati nta Mana nemera. Isi turimo isa nk’aho ishishikariye ubuhakanama kurusha ubuhamyamana. Ibyo byigaragara no mu bakiri bato, mu mashuri. (Cyane muri Amerika) Mwarimu yabaza ati ese hari isano y’ibyo twiga n’Imana? Umunyeshuri ati mwarimu uratuvangiye, ibyo ntaho bihuriye n’isomo ry’uyu munsi, abandi basigaye bakirinda guhuza amaso na mwarimu nk’aho avuze ibiteye isoni. Kenshi si uko baba batazi icyo basubiza, ahubwo hari abumva nta magambo bafite kuko nta Mana bavuga aho bavukiye n’aho baba.
 
Abandi bumva nta mwete bafite wo guhamya ibintu batiboneye n’amaso yabo, batakozeho. Bati iyo mana itarebwa mu cyuma, iyo mana uta downlaodinga, iyo mana utakoresha muri apps, iyo Mana iba he? Niko ubwenge bubabwira. Ibyo ntibiba mu mijyi dutuyemo gusa, cyangwa mu bantu bazwi ko bize. Bigenda byiyongera n’abandi, n’umuntu uhangayitse cyangwa umukene hari aho agera akumva ko Imana itabaho, agatangira kuyihakana, ati iyo Mana itankiza indwara, iyo mana itarangiza ibibazo ndimo ubu, iyo Mana ni bwoko ki? Ni ikibazo gikomeye muntu yibaza kuva yabaho ku isi.
 
Bakristu bavandimwe, turahimbaza Umunsi mukuru w’UButatu Butagatifu. Ni iyobera ry’ukwemera ry’ubuzima bwite bw’Imana. Muri Kiriziya turyita iyobera, si uko ntacyo turiziho. Na bike turivugaho, ni Imana ubwayo tubikesha. Mu isomo rya mbere, twumvise uburyo Imana yishihurira Musa ku musozi wa Sinayi ikamwibwira iti “ Ndi Uhoraho Imana irangwa n’Impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka”. Ibyo kandi tubikomora kuri Yezu Kristu waje mwisi akatubwira ati “uwabonye mwana aba yabonye se” (Yohani 14:9) Tubikomora kuri Roho Mutagatifu wasendereye ku ntumwa ze ku munsi wa Pentekosti.
Ubutatu Butagatifu duhimbaza uyu munsi ni iyobera ry’urukundo. Iryo yobera tuzarimenya ku buryo bwuzuye ubwo tuzahura n’Imana amaso ku maso. Mutagatifu Agusitini, yakunze kwibaza cyane ku Mana mu butatu butagatifu. Yaribaza ati: Mu byukuri ni nde nkunda iyo mvuze ko nkunda Imana? Arasubije ati “Nta bwiza ku isi nigeze mbona, nta kintu giteye ubwuzu nigeze mbona, nta gitangaje nigeze mbonesha amaso yanjye, nta rurabo rw’ubwiza, nta mpumuro cyangwa ikirungo, nta mata n’ubuki biryohereye, si ubwiza bw’umubiri cyangwa ubw’isura mbona. Si ibi nkunda iyo mvuze ko nkunda Imana. Iyo nkunda Imana, mba nkunda ubundi bwoko bw’urumuri rutangaje, ubundi bwoko bw’ijwi rihebuje, ubundi bwoko bw’ibiryo biryoshye, ubundi bwoko buhebuje bw’urukundo. Ubwo bwiza nkunda ntiburi hasi cyangwa hejuru yanjye ahubwo buntuyemo. Akongera akibaza ati Imana ni nde ?” Agasubiza ati « Imana ni umuremyi wacu.»
 
Kimwe bintu cya mbere twize muri Kiriziya ni ugukora ikimenyetso cy’umusaraba. Iyo dukoze icyo kimenyetso cy’umusaraba ntituba dutangiye isengesho gusa ahubwo tuba twiha umugisha. Tuti, ku izina ry’Imana Data (ku gahanga) na Mwana (mu gatuza) na Roho Mutagatifu (mu bitugu). Amakiriziya menshi mbere y’icyorezo Covid, twayangamo kuri buri muryango amazi y’umugisha, tugakozamo intoki tukiha umugisha! Iyo dukora icyo kimenyetso cy’umusaraba tuba duhamya ukwemera. Tuvuga tuti ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho mutagatifu. Twiyibutsa Batisimu twahawe mu Butatu butagatifu. Twinjira kandi muri bwa butumwa Yezu yaduhaye kuri Ascensiyo ati mugende mwigishe amahanga, mubabatize ku Izina ry’Imana, Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. (Matayo 28 :19)
Mu ivanjiri ya Yohani twumvise amagambo akomeye, abakristu benshi twafashe mu mutwe “Kuko Imana yakunze isi cyane, bigera aho itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo azagire ubugingo bw’iteka” (Yohani 3 :16). Matiere y’Imana ni urukundo, icyo Imana ishoboye ni ugukunda, ntitukayibaze ibindi. Izina rya Yezu ni Imana ikiza, Emmanuel, Imana turi kumwe, ko Imana inezezwa kubana no kugirira neza abantu bose itarebye abera n’abirabura, idatandukanyije abayahudi n’abagereki. Pawulo atwibutsako Imana itatanze umwana wayo gusa, ahubwo yanohereje Roho wayo ngo atubuganize urwo rukundo rw’Imana.
Urukundo ni bwo buryo n’imbuto y’ubutatu butagatifu. Urwo rukundo rw’ubutatu butagatifu ruraduha isomo rikomeye uyu munsi. Tumaze ibyumweru bibiri mu muhengeri wakuruwe n’ubwicanyi bwakorewe umuvndimwe wacu w’umwirabura, George Floyd wiciwe muri Minneapolis. Guhimbaza Ubutatu Butagatifu muri uyu muhengeri, nibidukanguremo urukundo n’ineza no guhimbaza ubudasa bwacu. Ubutatu butagatifu butubera ishuri ryo gukomeza ubumwe bwacu. Urukundo dukunda Imana, kandi dukundana nk’abahamya b’ubutatu butagatifu bifite imbaraga zikomeye mu guhindura imiryango yacu n’isi yose, urwo rukundo rufite ububasha bukomeye mu guhindura n’uwanga uko twaremwe.
Inema y’umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu Bihorane namwe.