Umwitozo wa 7. Ububasha bw'Isengesho Ry'Ubucece


22 Dec

Iyo umuntu atuje, agaceceka hari byinci ashobora kwerekwa cyangwa guhishurirwa ibimwerekeyeho cyangwa byerekeye ku bandi. Ndifuza ko umenya ububasha isengesho ry' ubucece rifite kandi ryazana mu buzima bwawe bwose, kuri roho no ku mubiri. Nk’uko amagambo meza ubwiwe n’incuti  akugwa neza, cyangwa se uko ijambo ry’Imana rihindura ubuzima bwawe ni nako umutuzo no guceceka uzirikana ari umuti ukomeye kuri wowe. Ndifuza ko umurikirwa n’urumuri rw’ubucece rutuye muri wowe. Reka dutangire uwo mwitozo.

  • Tegura aho usengera, igihe ugirayo.
  • Fata umwanya ukubereye, wicara mu ntebe se, ku kirago, cyangwa ku mucaca, use nk’ufunga amaso.
  • Gerageza kumara iminota icumi. Umva ko ucecetse haba ku mutima no byo utekereza. Niba wabigezeho, ryoherwa n’icyo ubwo bucece buguhishurira.
  • Nyuma y’iminota icumi, fungura amaso yawe ukanguke. Niba ubishaka sangiza abandi icyo wiyumvisemo. Ni iki wumvise mu gihe cy’iminota icumi?

Mu gusangira abandi icyo wumvise, vuga ku kibazo wagize mu guceceka, ese washoboye kugera aho wumva amajwi yo mu mutwe no mu mutima atuje? Ni iki wiyumvamo? Tubwire ku bitekerezo wagize, n’imvamutima wagize?

  • Funga amaso yawe ureke ibitekerezo bitandukanye bitembere muri wowe, umva uko ibirangaza bizamuka mu mu mutima n’ubwenge byawe. Iminota ibiri.
  • Umva niba hari aho uceceka bituma umenya ibintu birangaza Roho yawe.

Ubwo bucece buke wiyumvamo buzagufasha kukora indi myitozo iri imbere. Uko guceceka byiyongera niko bizakubera urumuri rukomeye kuri wowe ubwawe. Urwo rumuri rwo guceceka ruzakugeza ku bintu bitagurwa amafaranga cyangwa ngo bihingwe mu murima, ku buhanga, ku mutuzo w’umutima, ku byishimo by’umutima, ku Mana.


Kugera kuri ibi ntibihagije gutekereza, cyangwa se kuvuga. Ni ukubyitoza. Tangira uyu munsi.

***

Funga amaso, utuze mu bucece mu gihe nibura cy’iminota itanu. Ubishoboye wamara isaha. Nyuma y’uyu mwitozo, reba niba wageze aho wifuza cyangwa niba wakomeje kurangara. Ese guceceka hari icyo byagufashije ?

Wishaka ikintu gitangaje, gishashagirana, cyangwa wifuze kubonekerwa. Ntugire icyo ushaka rwose. Reba byonyine ukoresheje umutima. Komeza witegereze icyo cyoze kizamuka mu maso y’umutima wawe, reba, komeza witegereze. Icyo ari cyose, naho wasanga ari ibintu bisanzwe, ni urumuri uhawe rw’uwo uri we n’ibyo ubamo. Icy’ingenzi ni uko wamenye aho uhagaze, uko uteye, n’ibigendagenga muri wowe. Uko uzakora uyu mwitozo kenshi ni uko uzarushaho kukuryohera no gutuza mu bucece, ni nako kandi urumuri rw’umutima wawe ruziyongera. Uko urushaho kwimenya ni ko ituze muri wowe ryaguka n’urumuri rwaryo rukamurika. Uzimenya, bigufashe, umenye ko urwo rumuri ruri muri wowe atari ubwenge buhanitse : Ubwo bucece ni imbaraga ntangere. Ni imbaraga yobera muntu yifitemo zimutera guhinduka undi. 

- Ukeneye gucengera uyu mwitozo. Soma igitabo cyanditswe na Anthony de Mello ( a Jesuit) Sadhana, A Way to God. New York:Doubleday, 1978. p.12.