IYOBERA RY"IBYISHIMO MU BUZIMA


04 Feb

Buri wese muri twe agendana alubumu y’amashusho ashimishije, amafoto y’ubuzima bwiza yanyuzemo mu gihe cyahise. Itoze kureba iyo alubumu, wibuke ibihe byiza wanyuzemo, ufate igihe gihagije cyo kureba ayo mafoto ukoresheje amaso y’umutima. Niba utarakora uyu mwitozo, ushobora kutabona amafoto menshi. Ariko uko uzawukora kenshi, niko uzarushaho kubona amafoto menshi kandi meza ahishe mu buzima bwawe. Uzashimishwa no kuyareba no gutura Nyagasani uwo munezero wakuranze. Imbuto z’uyu mwitozo ni uko uzagufasha guha agaciro ibyishimo byakuranze. Uzagufasha kandi gufungurira amarembo ibyishimo by’ubuzima bwiza unyuramo, bikubere ubukungu bukomeye bw’umunezero, bikuzanire imbaraga, amahoro mu mibereho ya buri munsi. 

Umuntu yatekerezako ubu buryo ari nka bwo Mariya Nyina wa Yezu yakoreshaga ngo yakire ibyo yahuye nabyo, ibishimishije n’ibibabaje, akabishyingura mu mutima we. Alubumu y’umutima we yari yuzuyemo amafoto ya Yezu kuva ahanurirwa ko azabyara umwana w’Imana, kugeza azutse n’ibyarikurikiye. Ayo mafoto yakomezaga Mariya, akayashengera kenshi. 

Nawe zirikana, ku kuntu, ku bantu, no ku hantu hagufashije kumva ko ukunzwe. Ni gute uwo muntu yakugaragarije ko agukunda. Zirikana amagambo, indoro, ibimenyetso, ubufasha, inyandiko, aho mwahuriye, ibyo mwasangiye,…? Sesengura ushengerera agace gato ku buzima mwari kumwe. Zirikana ku byishimo wagize kuri iyo saha, kuri uwo munsi. 

Ongera uzirikane ibihe bimwe na bimwe by’ingenzi wumvise ukunzwe, ukumva unezerewe. Ni iki cyaguteye kunezerwa? Ese ni inkuru nziza wabwiwe? Ese ni ikibazo cyawe cyakemutse, ese ni icyifuzo cyawe cyasubijwe? Ni umushinga wawe watewe inkunga? Ese ni ahantu wageze? Ongera urebe ifoto y’uwo munsi ukoresheje amaso y’umutima, ese ni ayahe marangamutima yakuranze, wavuze iki, ni izihe gestes wakoze,...Komeza ushengerere, usesengure akantu kose, ufate igihe kirekire gishoboka. 


Ese uyu mwitozo ukumariye iki mu buzima bwa Roho ? Uyu mwitozo wagura umutima wawe, uragufasha kwakira ibyishimo mu buzima bwawe. Hari ubwo abantu bafunga inzugi z’ibyishimo. Aha ndavuga ibyishimo by’umutima, birenze kure ibyishimo by’umubiri. Na none kandi ibyishimo nyakuri biva ku Mana. Ibyishimo (joie) ni impano y’Imana. Nta muntu, nta kintu ushobora kuguha ibyishimo birambye. Uyu mwitozo rero wafasha umuntu kumva ko Imana imukunda, no kuyifungurira umutima ngo iwuzuzemo urukundo, amahoro n’umunezero. Ibaruwa ya Yohani iti ese niba tudakunda mugenzi wacu tubona, ni gute twakunda Imana tutabona ? (1Yohani 4: 20) Uwavuze aya magambo yanavuga ati : Ese udashaka gukundwa cyangwa gusangira amahoro n’ibyishimo na mugenzi we abona, ni gute areka Imana atabona  kumukunda no kumuha amahoro n’ibyishimo ? 

Uyu mwitozo wafasha  umuntu gukira igikomere cyo kutiyakira, igikomere cyo kwigaya, cyo kumva ko ntacyo ushoboye, ko ntacyo wageraho. Ibi bikomere hamwe n’ibindi byinshi bishobora kuba urukuta rutubuza kwakira inema z’Imana. Imwe mu mbuto z’inema Imana itanga ni ukumva ko dukunzwe, kandi ko twakundwa. Uyu mwitozo uragutegurira iyo nema y’imana kuza muri wowe, ikagwa mu gitaka cyiza. 

Dore mu nshamake uko uyu mwitozo ukorwa :

-  Rebesha amaso y’umutima, utinde ku hantu cyangwa  ku kuntu wagararijwe ko ukunzwe, ahantu wumvise ibyishimo mu nkebe z’umutima. 

-  Ibaze kandi usubize: Ese Imana yari irihe muri ibi? Imana yigaragaje mu buhe buryo, yanyuze kuri nde?

Ubu ni bumwe mu buryo bwo kwitoza kubona Imana muri byose na hose, mu buzima bwacu, ibyahise n’ibizaza.