IGIHE CY'IMANA


14 Jan



 

Ubucuti bukomera iyo uha incuti yawe umwanya n’igihe. No kuba incuti y’Imana bisaba kuyiha igihe. Ni gute wavuga ko turi incuti mu gihe tudashyikirana, mu gihe tutavugana kuri telephone cyangwa ngo dusurane, twicare dusangire cyangwa dusohokane? Birashoboka ko hari abantu bishobokera kuba incuti zitavugana, zidahura. Baba ari amayobera! Hari umuntu ukubwira ati “Imana ifite uruhare rukomeye mu buzima bwanjye.” Wamubaza uti se uyiha igihe? Ati rimwe na rimwe, undi ashwi da, “imirimo na shuguri byarangose”! 

 

Ni uwuhe mubano ufitanye n’Imana niba utaramarana nayo igihe nayo ? Ni uwuhe mubano ufitanye n’umuntu udaha igihe ngo muganire ? Niba bishoboka uwo mubano waba ari nyirarureshwa. No gusenga Imana biri mu rwego rumwe. Isengesho ritekerejweho cyangwa igihe uharira Imana ni ngombwa mu gukomeza umubano wacu na Nyagasani. 

 

Ibyo ntibivuzeko uburyo bwonyine bwo gukoresha neza igihe Imana iduha ari ukujya mu byumba by’amasengesho. Bumwe mu buryo bwo gushaka Imana dutozwa na Mutagatifu Inyasi wa Loyola, ndetse tunasangana abakurikiye inyigisho ze, nk’abayezuwiti n’abarayiki ba C.V.X, ndetse n'abandi; Mutagatifu Inyase wa Loyola adutoza “Gushakashaka no kubona Imana muri byose.” Ushobora kubona Imana usoma igitabo iki n’iki, ushobora guhura n’Imana utanga inyigisho cyangwa wandika, ushobora kubona Imana mu mirimo itandukanye ukora, ushobora kubona Imana mu murimo w’uburezi uha abana mu rugo iwawe cyangwa ku ishuri, ushobora kubona Imana mu mirimo ikomeye cyangwa iciye bugufi wikorera cyangwa ukorera abandi, ushobora kubona Imana mu kiruhuko cyangwa mu gahunda z’akazi, ushobora kubona Imana mu bworozi n’ubuhinzi ukora, ushobora kubona Imana mu ncingano zawe zo kwita ku barwayi cyangwa kugaburira abantu, ushobora kubona Imana ku rwego rwose uriho, waba umuyobozi cyangwa umuyoborwa, ushobora kubona Imana uruhuka cyangwa ugorora ingingo. Niba ibyo Imana yaremye byose yarasanze ari byiza cyane (Intangiriro 1:31) ikabiha umugisha, bityo ishobora kubyigaragarizamo, mu bantu yaremye, mu mabara y’indabo zitandukanye yaremye no mu mpumuro zazo, mu bitekerezo bya muntu no mu mirimo itandukanye akora ayifasha kurema. Uruhanga rw’Imana rwihishurira mu byo yaremye no mu bintu bito bito cyangwa bihambaye duhura nabyo mu buzima. Imana iba mu bakene n'abakire, mu barwaye n'abatarwaye, mu bahagaze n'abaguye, mu batashye ijabiro n'abari mu rugendo ku isi. 

Niba Imana ari Urukundo, ibuka kuyiha umwanya mu mutima wawe. Erega burya Imana iradukunda. igikwiye ni ukwakira urukundo rwayo, tukayibera incuti nyancuti. Rimwe na rimwe cyangwa kenshi na kenshi nk’uko Yezu abidusaba, birakwiye ko duha Imana umwanya, tukayigenera ahantu, igihe, n’uburyo bukwiye nk’uko tubiha incuti zacu. Birumvikana ko Imana yacu itambutse kure incuti z’abantu tubona mu isi, Imana, burya ni inshuti iziruta zose. Bityo rero igihe n’uburyo ni ibyayo: Byangombye kuyiharirwa yonyine. 

Umuhanuzi Amosi yabazaga umuryango w’Imana ati “Ese abantu bakorana urugendo bate niba badahana igihe”? (Amosi 3:3). Mu yandi magambo, ese ni gute umarana n’Imana umunsi wose utayibibwiye, muticaye ngo muteganye gahunda y’umunsi? Ni ahanjye nawe: twisuzume kandi twisubize, dufate ingamba zirashe. 

Bibaho kenshi ko wahura n’incuti yawe ukayipepeya, ukayisuhuza wihitira. Ariko se iyo amezi n’imyaka ibaye myinshi ntimwibagirana! Ni ngombwa ko mugira igihe cyo guhura, mukaganira, mukisanzura, mugafata igihe gikwiye mutareba ku nshinge z’isaha cyangwa ku gicucu cy’izuba. N’umubano na Nyagasani Imana ni  kimwe. Bidusaba gutuza tugatega amatwi Imana.

 

 Ese ubundi twayiha igihe dukuye he? uwadusaba isogonda rimwe ryo kongera ku buzima bwacu twaribona? Imana niyo mugenga w'igihe. Igikwiye ni ukukiyitura, tunayishimira muri icyo gihe iduha, tunaboneraho ingabire zo kugikoresha neza. Ese urifuza gukoresha igihe kugenera igihe kingana iki Imana Rurema? Ese wayiha iminsi ingahe? Amasaha angahe? Iminota ingahe? Urifuza ko mumarana umwanya ungana iki murebana amaso ku maso?