GUSHENGERERA IJAMBO RY"IMANA (CONTEMPLATION DE LA PAROLE DE DIEU)


09 Sep

GUSHENGERERA IJAMBO RY'IMANA 

Tegura ijambo ry’Imana rigufasha kwinjira mu isengesho,  aho uza gusengera, n’uburyo uza gusengamo, upfukamye cyangwa wicaye, uhagaze cyangwa ugendagenda se mu busitani butuje. 

Wazirikana (urugero) Johani 4, 1-42- Yezu n’umusamaritanikazi. Ushobora kutegura irindi jambo rigufasha gushengera abantu bavugwa mu ijambo ry’Imana. 

Imyiteguro 

  • Gutuza, ukishyira mu biganza by’Imana - umutima utuje, ushobora kuzamura akaririmbo gatuje, cyangwa irindi sengesho rivuye ku mutima usaba Imana gutunganya amagambo, ibitekerezo n’ibyo ukora byose mu isengesho ugiye gukora.
  • Kwiyibutsa ijambo ry’Imana ugiye gushengerera, gusoma ijambo ry’Imana.
  • Gusaba ingabire: Nyagasani umpe ingabire yo kukumenya, kugira ngo mu kukumenya, ngukunde, ngukurikire.

II. Kwinjira mu Isengesho Nyirizina.

a) Intera ya mbere. Itegereze abantu bavugwa mu ijambo ry’Imana ukoresheje amaso y’umutima n’ubwenge, uhera ku wa mbere, uwa kabiri…, Yezu Kristu, umusamaritanikazi, ...barebe nk’aho ubona abantu bo mu gihe cya none….nk’abo mubana, bariho uyu munsi, bari mu muco wawe, mu gihe cyawe, si abanyamahanga ni abantu nkawe, ni bene wacu? Barebe utuze wumve ikigufasha kuri Roho. Rangamira Imana, Yezu Kristu, abatagatifu mu isengesho ryawe.

b) Intera ya 2. Umva ibyo abo bantu BAVUGA. Ongera uvugire mu mutima ya magambo ya ba bantu bavuga mu ivanjiri. Amagambo meza agufasha, n’amagambo meza akubabaza.

-ZIRIKANA. Ese ni he mbona ikuzo ry’Imana muri iri jambo ?

-Ni iki gifasha umuryango w’abantu ? Urukundo rw’Imana ruri he ? Ni he impuhwe n’ubugwaneza bw’Imana byigaragaza?

- TUZA WUMVE IKIGUFASHA MU magambo bavuga.

Ese iyo mba ndi kumwe n’aba bantu nari kuvuga iki? Navuga iki uyu munsi ? Bizirikane usenga bucece.

C) Intera ya gatatu. Reba ibyo abo bantu bo mu ivanjiri BAKORA 

Imyifatire yabo, ibimenyetso berekana…

ZIRIKANA. Ibyo bakora bigamije iki ? Kuki akoze ibi? Ese ni byiza? Bimaze iki? Ni izihe nkurikizi, nziza cg mbi? Mfashijwe n’iki muri iki gikorwa cyagwa kiriya? Ni nde muri bariya bantu umbereye urugero rwiza? Nkore iki? Yezu aransaba gukora iki ?

d) Umushyikirano n’Imana

Fata umwanya utirije imbere y’ubutatu butagatifu. wishyire mu biganza bya Yezu, umurebe, akurebe wese, hari aho urukundo rudasaba amagambo, ukanyurwa no kwitegereza uwo ukunda. Nyuma yo kurangamira Imana, yibwire ikiri ku mutima wawe, yiture isengesho rikuvuye ku mutima,

Soza uvuga Dawe uri mu ijuru, cyangwa Ndakuramutsa Mariya…Wubahwe Imana Data..