Gusengera Gukira Igikomere


09 May


Iyo witegereje neza usanga abantu benshi twarahungabanye, twarakomeretse. Uko ibihe biha ibindi, niko ibikomere dufite bigenda byoroshya ububabare. Nyamara iyo bitavuwe neza, inkovu zabyo ntizikira. Buri wese yabona ingero z’igikomere afite.


Umwana ashobora gukurana igikomere kubera kubura umubyeyi we akiri muto. Umuntu ashobora kuticara ngo atekereze cyane kuri ubwo ubo bubabare, nyamara bwo ntaho bujya. Bukurikirana umuntu kugeza mu busaza bwe. Uwakomeretse ashobora kugira ibibazo byo gusanga abandi atinya ko bamenya ibye maze bakamuhunga kubera umuruho we. Ashobora no kugira impungenge zo kwakira urukundo abandi bantu bamwereka, ashobora gutakaza icyizere mu bantu kubera gukomeza kubabazwa no kubura uwo yakundaga, akomeza kwibaza urukundo bakundanaga, atifuza kumurekura, akomeza kumusaba urukundo kandi atakiriho.

Igikomere ufite gishobora guturuka ku ncuti, ku muvandimwe, ku muturanyi, ku muyobozi, ku ncuti magara. Iyo igikomere cyinjiye mu mitekereze, gitokoza urukundo nyakuri ufitiye incuti yawe, ibyari ubucuti bihindukamo urwango. Ikintu gishobora kuba cyaragukanze ukiri muto, kigasiga ishusho mbi mu mutima wawe, kikakugiraho ingaruka mbi ku buryo iyo wongeye guhura n’ikintu gisa nacyo uhahamuka.

Birashoboka ko wiyumvamo ipfunwe cyangwa umugayo udashobora kwikuramo, bigakomeza gukomeretsa umutima wawe.Ni byiza kugaruka kuri ibi bintu bitandukanye byateye ibi bikomere. Kubizirikanaho ushimitse bizagutera kwinjira mu nzira yo gukira no kugabanya ingaruka bigufiteho uyu munsi.

Ni ngombwa kwibuka abantu, ahantu, n’ukuntu washavujwe, wababajwe, wakomeretse. Nyamara ariko, ni ngombwa kuzirikana ibikomere byawe umurikiwe na Yezu Kristu wabaye umuntu nkawe agakomeretswa bikomeye kuva akivuka kugeza yujuje ubutumwa bwe mu isi. Mwegere umubaze uti: Ubona ute igikomere cyanjye?

Ereka Yezu Kristu ubwe aho hantu wababaye, aho wababajwe? Baza Yezu uti: Ni mu buhe buryo wari kumwe nanjye? Ese wari witwaye ute? Fungurira Yezu umutima wawe nta buryarya. Musobanuze icyo ububabare kuri we buvuze. Fata akanya ko kumutega amatwi,

wumve icyo agusubiza. Ni byiza kugaruka kenshi ku byatubayeho mu bitekerezo kugeza ubwo twumvako turi gukira cyangwa dukize. Uzumva ko wakize mu gihe uzaba ushoboye kubabarira uwaguteye igikomere, mu gihe uzashobora kwakirana amahoro n’urukundo icyaguteye ubwoba. Uzamenya ko wakize, mu gihe uzaba wumva ibyishimo birenze mu mutima wawe no gushimira Imana.

Nta gushidikanya ko gufata umwanya utekereza ku byo wanyuzemo bizagufasha gutangira kumva ko Nyagasani ari kumwe nawe. Biranashoboka ko isengesho ryawe ryarangwa n’intonganya, utonganya Nyagasani, umwegekaho igikomere cyawe. Iryo sengesho ryawe Nyagasani azaryakira kuko acengera imitima yacu. Komeza uzirikane igikomere cyawe, ugiture Nyagasani wizeye rwose ko azagikiza.

Nyagasani arakuzi. Azi neza ikiri mu mutima wawe. Ese ni iki twageraho tutacyereka Nyagasani? Ni ngombwa ko wiyereka Nyagasani mu kuri kose, yewe kabone n’aho wamubwiza amagambo akarishye, amutota, amutonganya. Uzarushaho kumva utuye mu rumuri rw’Imana nuwifungurira Imana ntaho uyikinze. Uzanezerwa nurushaho kwizera Nyagasani Imana, niwizera urukundo ndengakamere rwe.

Ntibitangaje na Yobu umugaragu w’Imana yavuze amagambo akarishye ayabwira Imana, mu gihe incuti ze zamukwenaga zimugira inama zo kwigaya no kudatota Imana. Nyamara ariko Nyagasani yaje kwigaragariza Yobu, aramugororera, amushimira ubutungane bwe, agaya incuti ze zamuyobyaga.