Homelie


Homelie yo Ku cyumweru cya 18, umwaka  A. Matayo 14, 13-21
 
Yezu ati “Mubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”
Bakristu Ncuti z'Imana, Kristu Yezu akuzwe.

Amagambo matagatifu twumvise aratwigisha gukomeza inema ya Compassion. Ni bwo bumuntu, ni nabwo bumana.

Ivanjiri ya Yezu Kristu atubura imigati irakurikira inkuru ya Yohani Batisita acibwa umutwe ku itegeko rya Herodi. Matayo umwanditsi w’ivanjiri asoza iyi inkuru y’iyicwa rya Yohani Batista agira ati “Nuko banjya kubwira Yezu uko byagenze (Matayo 14:12) Yezu ntiyagiye mu bwihisho abonye integuza ye yishwe. Yikomeje umutima, agaragaza ubushishozi mu byo akora byose. Yafashe ubwato yerekeza ku yindi nkombe y’ikiyaga ajya kwiherera. Nyamara ariko imbaga yasigaye ishakashaka aho aherereye. Abantu ntibamwemereye gufata ka break, ngo yiherere asenge. “Ngo nuko nawe abakubise amaso abagirira impuhwe” Compassion. Compassion ni ijambo rikomeye kuri Yezu natwe twese tumukurikiye. Ni ijambo riva mu kiratini, cum-patire: Souffir avec, kubabara hamwe na, kubabara-na, kubabazwa n’igishengura mugenzi wawe, ni ukubabarira mu igufwa ry’undi. Tuzi ko bitoroshye kugira iyo ngabire. Niba uyifite ujye ushimira Imana iyigukomereze. Ni bwo bumuntu, ni nabwo bumana. Aho nituhagera twese, tukumva tubabazwa n’ikibabaza mugenzi wacu, tukababarana kandi tukishimana mu buryo bukwiye na bagenzi bacu, tuzaba tubona isi iko Imana iyibona, tuzubaka isi mu gitekerezo cy’Imana, tuzavuga ko twese turi Ben'Imana, ko turi aba-Kristu, we Nyirimpuhwe zahebuje.

Yezu ati “Mubahe ibyo kurya ubwanyu”
 
Yezu afitiye icyizere abigishwa be, kandi arabasaba kwibonamo ubwo bushobozi. Tuzirikana kuri uyu murongo, ushobora kwibaza niba Yezu atarakoze igikorwa cyo kwiyemera cyangwa niba atari yifitemo icyo wakwita ubusazi. Kwiyemera ! Yezu ntiyiyemera, ibyo akora nibyo bimuvugira. Na none kandi iki nticyari igikorwa cy’ubusazi. Ndizera ko benshi muri mwe mwagize experience yo kwakira abantu benshi. Muzi ko bigorana kumenya neza icyahaza abantu. Ariko se ni gute umuntu muzima yiyemeza kugaburira imbaga y’abantu 5000 udufi tubiri n’utugati dutanu? Ese utu dufi ntitwari kuribwa n’umuntu umwe? Na Yezu yashoboraga kutwirira wenyine, cyangwa akatugabana n’abigishwa be ? Abigishwa mu bwenge bwabo bumvaga ko utu dufi mu byukuri ntacyo tutahaza abantu, nyamara imibare y’abigishwa si yo ya Yezu. Ati «Mubahe kurya ubwanyu »

Yezu ababwira aya magambo, ntashaka ko baseba imbere ya rubanda, ikibazo cy’abigishwa ni uko badafite ukwemera guhagije. Aya magambo y’ivanjiri yanditswe na Matayo afitanye isano n’ayo dusoma mu gitabo cy 2Abami 4 :42. « Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n'imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y'ingano za bushoki, n'agafuka k'amahundo y'ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu »

Ari Elisha na Yezu bombi bahuye n’ikibazo gikomereye abantu. Inzara. Ibyo kurya ntabyo cyangwa ni bike. Abashonji ni benshi. Iyo equation rero irakemurwa ite ? Yezu aratwereka buryo ki icyo kibazo kigomba gukemuka. Icyo asaba ni justice distributive. Gusangira, gusaranganya. Igikenewe si ubutabera-justice ya « ushonje agende arye ibye iwe- arye ibyo yavunikiye. » Oya Ahubwo Yezu aratwigisha ko dukeneye no kusangiza abandi ku bitugenewe. Yezu azi neza ko iriya migati n’ariya mafi bishobora kuribwa n’umuntu umwe mu cyicaro kimwe. Ariko abirenzeho ayahaye incuti ze ngo nazo ziyasangize abantu bose bamushaka. Ntibariye gusa ahubwo barasaguye.

Turifuza gutunga kandi tukagirira abandi neza. Ese Ni irihe banga Yezu atwigisha uyu munsi. Yezu aratwigisha ko tutazatanga ariko dufite leftovers- ibyasigaye, bya bindi tusigaza twijuse, ahubwo ko dukwiye kwiga gutanga no muri twa tundi duke. Yezu aratwigisha kwitoza gutanga kubera compassion dufitiye abandi.

Yezu aratwigisha ko gusangira bishoboka. Ikibazo si ubuto bw’umugati dufite, ikibazo si ubwinshi bw’abo tugomba gusangira nabo, ahubwo ikibazo ni igishyika cya compassion tugirira abandi, wa mutima w’impuhwe. Yezu aratwigisha kandi gushimira Imana.

Ese waba ufata akanya ngo uzirikane inzira ibyo turya binyuramo? Mbere yo gusangiza rubanda uyu mugati n’aya mafi Yezu arafata akanya agasenga. Arashimira Imana yatanze ijuru ryiza ngo tubone ibidutunga, arashimira ako kigoro k’abahinzi, aborozi, abarobyi. Mu gihe cye byari uko, hari ubwo bitagomberaga kunyura inzira ndende. Ariko uyu munsi hari ibyo turya binyura inzira ndende, bikava mu bihugu bitandukanye, mu masoko, bimwe mu ndenge ibindi mu nzira z’amato. Iyo dufashe akanya ko gusenga nk’abakristu, tuba dushimira Imana ku bw’ubugwaneza bwayo, ku bw’uburinzi bwayo, izo circuits zose ibyo kurya binyuramo ngo bitugereho, tuba tunasabira kandi abatashoboye kubona icyo bashyira ku munwa ngo Imana ibagoboke. Iyo dusengera amafunguro nka Yezu tuba dusaba Yezu ingabire yo gusangira n’abashonji.
Yezu aratwereka ko ahangayikishwa n’inzara n’ububare abantu bagira. Igikuru ku Mana si uko turya byonyine, ko tugira ubuzima bw’umubiri byonyine, ahubwo ko tugira ubuzima buhoraho, ubugingo bw’iteka. Yezu nk’umuntu aziko ko hari ibyo dukenera ku bw’umubiri no kuri Roho. Aziko ibibazo binyuranye bibaho, aziko hari crises za famille ari nyinshi zimwe zikaba zanatubera igigusha. Niyo mpamvu abwira abigishwa be ati

“Mubahe ubwanyu ibyo kurya”. igisubizo cy'aba babaye kiri muri twe.
Bavandimwe, dufite benshi rwagati muri twe, ingero z’abakurikiye inyigisho za Yezu mu gushaka ibisubizo ngo bagaburire imfubyi n’abashonji. Capitalism tubamo ntizakamye compassion yacu. Hano muri Amerika dufite ingero zo kwigana. Muzi umutegarugori witwa Dorothy Day, azwiho kuba yaritangiye cyane kuvugira no kurengera uburenganzira bw’abatagira amacumbi n’abicirwa n’inzara ku mihanda. Ese aho turi cyangwa tuva ni izihe ngero z’abantu dufite? Zirahari nyinshi. Natwe hano muri iri koraniro murimo. Ineza yanyu iramenyekana. Mwe mufata akanya mugasubiza amaso inyuma, mukarengera imiryango iri mu bwinazi mu bo mubana hano n’ababari kure, abo mufitanye amasano, urungano, ndetse n’abandi barenze amasano y’umubiri. Ibyo mukora byiza mubiterwa n’umutima wa kimuntu, compassion muvoma kuri Yezu Kristu watwihaye wese mu Karistiya ntagatifu. Ni ka kigoro k’abigishwa ba Yezu batanga duke bafite, nyamara mu kudutangana umutima mwiza, umutima ushima, ituro ryacu ryaba akagati kamwe cyangwa agafi kamwe, hamwe na Yezu rishobora gutunga benshi tutari twiteze. Muri iki gitambo cya Misa dusabe ingabire yo gukomera kuri uwo mutima w’ubugwaneza n’impuhwe. Dusabire kandi abatuye isi ngo bige gusangira ibyiza Imana itugabira. Amina.