Zirikana Ku Isengesho ry'Ubutayu


Turi mu gisibo. Birashoboka ko  uzasoma iyi nyandiko nyuma y’iki gihe cy’igisibo. Nta gihe cya liturijiya umuntu adakenera gusenga asiba. Gusa mu gihe cy’igisibo ni akarusho. Nta gihe cyo kutinjira mu butayu bw’Isengesho. Ese iryo sengesho rimaze iki, turyumva dute, ritwungura iki? Birumvikana ko igisubizo  dusoma hano kidahagije. Byasaba inyigisho irambuye. Ndizera ko wakuramo ingingo imwe cyangwa nyinshi zagufasha. Benshi twakangaranye muri iki gihe. Dufite imitima ihagaze. Turibaza niba tutanduye cyangwa tutarwaye koronavirusi! Turasoma inkuru nyinshi zimwe zidukomeza, izindi zitubwira ko tugiye kurimbuka, izindi ziti ibyahanuwe byasohoye, izindi ziraduha amabwiriza y’uko kwitwara kugira ngo dukumire aka kanyamaswa kadutse mu isi yose. Byose tubizirikaneho. Amabwiriza yo kwirinda akwiye kubahirizwa. Dukunde abavandimwe bacu tubarinda ko bandura koronavirusi. Ariko kandi dukomere ku isengesho, ntitudohoke. Dukurikire amabwiriza y'abaganga n'abayobozi.  Duhumure Nyagasani arahari kandi azadufasha gutsinda koronavirusi.  Abayobozi ba Kiriziya bakunze kutwibutsa gushishoza no gusoma ibimenyetso by’ibihe. Ibimenyetso by'ibihe siyo mperuka. Ntidukuke umutima. Amakuba duhura nayo hari icyo atwigisha mu gukangukira Imana no kuyiyegurira kurushaho. Gusa amakuba n’ibyorezo nk’ibi Nyagasani abidutsindire. Uyu rero ni umwanya ukwiye. Ni kairos! Kwigomwa no gusiba ni umwanya mwiza Imana iduheramo imbaraga zo gusomeramo ibyo bimenyetso by’ibihe. Ibyo bihe ntitubisanga kure, ni mu mitima yacu. Iyi nyandiko ntirashobora gusesengura ibyo bimenyetso, ntiranashobora kuvuga ibijyanye na koronavirusi. Gusa iragufasha gutekereza ku isengesho ry’ubutayu. Iragufasha kandi gukomeza kubaho neza iki gihe cy’igisibo ushyikirana n’Imana usabira abantu benshi banduye iyi virusi n’abandi benshi bagenda bahitanwa nayo. Mu kuzirikana ku isengesho ry’ubutayu, turacengera impamvu dusiba, cyane cyane ngo dusenge Imana ikoreshe ububasha bwayo idukize, ifashe abahanga babone inkingo z’iyi ndwara. Dusabe kandi Imana yungure muntu ubwenge mu gukumira iyi ndwara n’ibindi bibazo byugarije isi.

Gusiba cyangwa kujya mu butayu ku bemera Imana ni ukwigomwa mu gihe gito ibitubeshaho, ibishimisha cyane cyane imibiri yacu, kugira ngo turusheho kwegerana n’Imana. Mu gisibo cyo kwigomwa ibyo kurya, tureka gufata amafunguro y’umubiri ariko mu buryo twirinda kurwara cyangwa kwangiza igifu cyacu twiyicisha inzara. None se ubwo igisibo kimaze iki?

Igisibo kidufasha kwimenya. Hari ubwo tumara igihe kinini turi hanze y’abo turi bo, tubaho mu bandi, tutabaho nkatwe, twaratakaye! Iki ni ikibazo cy’ishingiro buri wese yagombye kwibaza: Ni ikihe cyifuzo kintuyemo? Ni iki nshaka mu buzima? Gusubiza iki bibazo ntibyororoshye. Ubuzima tumara hano ku isi, tubumara tugeraza gusubiza iki iki kibazo. Igisibo ni akanya ko gutekereza byimbitse kuri icyo kibazo. Igisibo kigamije by’umwihariko gukomeza iyo nyota n’inzara dufitiye Imana n’Ijambo ryayo. Igisibo si ikimenyetso cyo kwibabaza gusa ngo twifatanye na Yezu ubabara nk’uko tubiririmba. Igisibo gifatika ni ikimenyetso cyo kwifatanya n’abakene, n'abari mu bihe by'amage. Ni uburyo twikangurira kubabarana n’abababaye no kubafasha. Igisibo ni uburyo bwo kwigomwa ibitungwa neza, byaba ibyo turya cyangwa ibyo twambara, ibyo tureba cyangwa tuvuga. Dushobora kwigomwa kurya ubwoko bw’ibiryo runaka. Benshi bigomwa inyama n’inzoga! Ahari si ibyo byonyine. Hari Ushobora no kwigomwa agatabi niba agakunda, cyane cyane ko nta mumaro gafitiye ubuzima. Ushobora kwigomwa gukoresha imbuga nkoranyambaga zikurangaza cyane. Ushobora kwigomwa filime cyangwa televiziyo ku batawe nazo cyane. Ushobora kwigomwa kugendera mu kinyabiziga ukagenda n’amaguru ku bakoresha imodoka kenshi, ushobora kwigomwa kuvuga amagambo aya n'aya akomeretsa abandi, ushobora kwigomwa kunyura ahantu hakumaraho udufaranga bikagukeneshereza urugo cyangwa umufuka. Ushobora kwigomwa kwambara uyu mwenda cyangwa aka gakweto gahenze cyane, hari byinshi twigomwa,. ikigamijwe ni ugusubira ku murongo n'Imana, ni ukwitaza ibyo byinshi bitwigarurira, bikadufata amaraso na  roho kandi ari iza Nyagasani. 

Igisibo ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, izuka rya Yezu Kristu. Ni we muzuka mbere mu bapfuye, watsinze urupfu, icyago n’icyaha. Igisibo ni igihe cyo kuva mu bitotsi by’iyi si idusinziriza, tukayoboka inzira y’isengesho, tugasangira n’abandi, tukarushaho gutsinda kamere itujandika mu cyaha. Igisibo ntibivuze cyane kubabara no gukambya isura nk’uko Bibiliya ntagatifu ibitwigisha. Ni igihe cyo kwitoza kubaho mu bwiyoroshye, mu rukundo n’ukwizera. Ni igihe cy’umwihariko cyo kwagurira imitima yacu, ngo Yezu wapfuye akazuka ayuzuzemo urumuri n’umukiro we. Turibaza rero tuti kuki dusabwa kwigomwa mu gisibo ?

Ni byiza gutekereza neza icyo umuntu asiba. Ese ni ibyo kurya? Ibiryo bitunga imibiri yacu. Ariko si byo byonyine bitubeshaho.Ubwo Sekibi yashukaga Yezu ngo akoreshe ububasha bwe ategeke ibuye rihinduke umugati, Yezu yarayisubije ati « Biranditswe ngo umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Imana.» Ibyo bivuze byinshi. Gutungwa n’Ijambo ry’Imana bivuze :

Kuryoherwa n’amagambo Yezu atwigisha, akatunezeza kurusha uko tunezezwa n’ibyo tunywa cyangwa turya.

Kuzirikana ku mpano yo kubona icyo kurya mu gihe hari henshi ku isi babuze ibyo kurya.Ni igihe cyo gushima Imana. Ni cyo gisobanuro cy’isengesho tuvuga mbere yo gufata amafunguro.

Gutegura imitima yacu tukamenya gutegereza uwo dusangira nawe amafunguro. Ni umufasha, ni umwana, ni inshuti, ni umuturanyi.

Kuzirikana ku bari mu kaga no gutekereza icyo twabafashisha.

Kuzirikana ku cyo tubuze kidutunga gifite agaciro nk' ifunguro rya buri munsi. Ese ni gute twita ku ncuti zacu? Ese twibuka ko zituzirikana?

Kuzirikana ko Ijambo ry’Imana ritunga imitima yacu.

Gufata umwanya ukwiye wo gusenga no gutura Imana icyo imitima yacu isonzeye.

Harabura iki? Cyongereho.