Amasomo Matagatifu


Ku wa kane, Icyumweru cya 9 Umwaka wa Liturujiya A
Amasomo: 2 Tim 2, 8-15; 2. Ps 25.4-14; Ivanjiri: Mk 12:28-34.

Tuzirikane:
“Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” 

Ku ya 25 Gicurasi, 2020, ubwo umunyamerika w’umwirabura George Floyd yicwaga mu mujyi wa Minneapolis, inkuru y'iyicwa rye yakwirakwiye mu binyamakuru, ku ma radio n'amateleviziyo, no ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi. N'ubwo abantu bari babujijwe guhurira hamwe kubera icyorezo cya koronavirusi, imbaga y' abantu yafashe imihanda n' imijyi yose asaba ko abamwishe bahanwa kandi urwango n’ivanguramoko bitasibye kwigaragaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu gihe cy'icuruzwa ry'abacakara bihahagarara.

Mu bintu bitanga icyizere ni imyumvire y’abanyamerika benshi, ni ubufatanye bw’abazungu n’abirabura. Ibyo byigaragaje mu kwitabira iyo myigaragambyo, kandi ahenshi yakozwe mu mutuzo. Gusa umuntu yagaya abayikoze bagamije gusahura cyangwa kwangiza ibyabandi. Hagaragaye abirabura benshi n’abazungu batari bake bahuje imvugo yo kwamagana urwango n’ubwicanyi bukorerwa abirabura; bose bashaka ko ubutabera n'urukundo mu bantu byimikwa. Umuntu yagira icyizere ko imyumvire ya benshi mu bazungu igenda ihinduka mu kubona ko umwirabura ari ikiremwamuntu gikwiye gukundwa no kubahwa.
Ni byo Yezu Kristu atwibutsa mu ivanjiri y’uyu munsi. “Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” Iri jambo rimaze imyaka irenga 2000 risomwa ku isi, ntirirashora imizi mu mutima wa muntu uko bikwiye. Ijambo rya Yezu ntirisaza kuko nyiraryo nawe ntasaza. Amagambo ye ni "ukuri n’ubugingo"(Zaburi18). Imitima yacu isonzeye urwo rukundo nyakuri, isonzeye Imana rukundo rutavangiye. Benshi turarwaye kandi dukeneye abaganga n’imiti yakozwe n’abahanga, nyamara ariko ibibazo byinshi byugarije isi – indwara zo kwiheba bikabije, guta icyizere muri wowe no muri bagenzi bawe, ubushyamirane mu miryango no mu baturanyi, intambara n’ubugugu, ibi bishobora gukemurwa n’umuti Yezu Kristu yavugutiye isi: Urukundo. Hamwe na Mutagatifu Fransisiko w’Asizi, Dusabe:

Nyagasani ngira umugabuzi w' amahoro yawe
Ahari urwango , mpashyire urukundo ,
Ahari amacakubiri , mpashyire ubumwe ,
Ahari ukuyoba , mpashyire ukuri ,
Ahari ugushyidikanya , mpashyire ukwemera,
Ahari ukwiheba , mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi , mpashyire urumuri ,
Ahari agahinda , mpashyire ibyishimo
Nyagasani ,
Aho gushaka guhazwa , njye mpoza abandi
Aho gushaka kumvwa , njye numva abandi ,
Aho kwikundisha , njye nkunda abandi ,
Kuko utanga ariwe uhabwa
Uwiyibagirwa ari we uronka
Ubabarira ni we ubabarirwa
Uhara amagara ye , ni we uzukira ubugingo bw'iteka .
Amen.”