Amasomo matagatifu


Amasomo matagatifu
Ku ya 03/06/2020 Umwaka wa Liturujiya A. 

Amasomo ya Liturujiya. Isomo rya 1: 2 Timote 1, 1-3, 6-12. Zaburi 123, 1-3.  Ivanjiri: Mariko 12, 18-27
Abatagatifu: Charles Lwanga na bagenzi be


Tuzirikane: “Ndi Imana y’Abazima” 

Imana yifuza ko abantu bose babaho. Abapfira muriyo ni bazima muriyo. Aburahamu na Yakobo abantu twabona nk’abapfuye, Imana yo ibabona nk’abazima, Ibabona nk'abamalayika bayisingiza iteka. Mut. Pawulo ati twabaho cyangwa twapfa tuberaho Imana kandi dupfira mu Mana. (Abanyaroma 14,8). Ubu ni bumwe mu bukungu abemera tuvoma mu byanditswe bitagatifu, ndetse no mu ruhererekane rw’umuco w’umuryango w’ Imana ari wo Kiriziya. Mutagatifu Irene ati «Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima.» Mu mvugo ya Mutagatifu Inyasi w’i Loyola, umuntu muzima ni ubereyeho Imana, uyisingiza, ukunda kandi witangira abandi mu bikorwa bifatika (Aimer et servir). Nta bundi buryo twarememwo usibye mu neza n’urukundo rw’Imana (Mut.Tomasi w’Akwini). Urufunguzo rw’urukundo ni rwo rufungura ibiganza by’Imana mu kurema isanzure. Imana yaraturemye kandi ikomeza kurema imitima n’imibiri yacu, ikayihoza, ikayomora aho yakomeretse. Ni yo soko n’indunduro y’ukubaho kwacu. Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima ufite ubuzima butazima (Mut. Irene w’i Lyon ) Icyo ni cyo kiraje ishinga Imana kuri buri wese muri twe. Ni wo mushinga wayo kuru twese. Isoko n’indunduro y’ibiremwa byose mu Imana - yo ruhanga wa byose, yo iba muri byose na hose (1Korinti 15:28). Niyo twese duhererwamo imihezagiro yose. Twisabire kandi dusabire isi n’abayituye, bayoborwe na Roho w’Imana mu kurangiza umushinga wayo : Guharanira ko buri wese abaho akunzwe kandi yisanzuye.