12-06-20. Ku wa 5 Icyumweru cya 10. Tuzirikane


Amasomo:
1Abami 19,9-16. Zaburi 27. Matayo 5, 27-32.

Aya magambo ya Yezu Kristu ku gukomera ku bumanzi n’ubusugi ntabwirwa gusa abashatse cyangwa abari mu nzira yabyo. Ni inyigisho ireba buri wese mu muhamagaro wose yaba arimo. Iyi nyigisho ya Yezu ntivuga rumwe n'imico cyangwa n'imyumvire ya bamwe muri iki gihe  aho gukomera ku busugi n’ubumanzi byumvwa nko kwiyicira ubuzima. Yezu ntagarukira ku bumanzi bw’umubiri, aranajya kure,  ubumanzi bw’umubiri bugomba guhera mu bitekerezo, mu mutima. Biraboneka cyane ko ikwirakwira rya internet n’ikoranabuhanga bifasha abantu guhererekanya ubumenyi n’amakuru, nyamara kandi ibintu bigenda bizamba iyo abantu barikoresha mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ni ikibazo cy’ingutu. Benshi babigize ubucuruzi nyamara byangiza abantu cyane cyane abakiri bato n’urubyiruko, rigasenya ingo n’umuhamagaro wo kwiha Imana. Kimwe mu byorohereza iki kibazo ni ugukorera mu bwihisho (anonymat). Ikibi ni incuti y’umwijima. “Hari umbona se, henga ndebe!” Gatigisimu ya Kiriziya itwigisha ko ubumanzi busaba kwitoza gutsinda kamere zacu ngo dushyike ku bwigenge nyabwo bw’abana b’imana (No.2339). Gukomera ku bumanzi bwacu ni uburyo bwo gukomera ku cyubahiro twaremanywe, aho gutwarwa n’amaraha arwanira mu mubiri wacu. Mu bwigenge bw’umutima duhitamo icyiza kiruta ibindi (No.2520). Uwabatijwe wese ahamagarirwa gutwaza mu ntambara yo gutsinda icyahakamere n’ibyifuzo bifutamye.