11-06-20 Ku wa Kane. Tuzirikane


Intumwa 11, 21-26; 13, 1-3
Matayo: 5: 20-26

« Niba ijisho ryawe rigutera gucumura rivanemo urijugunye »
Yezu yakoreshaga imvugo y’imigani, imvugo ishushanyije. Ubwo buryo bwamufashaga gutanga ubutumwa mu buryo bwafashaga abamwumvaga. Ntitwafata imigani ya Yezu uko yanditse, bisaba kuyizirikanaho mu isengesho ngo Roho w’Imana adusobanurire icyo ishatse kuvuga. Inyigisho za Yezu ntizigarukira ku gutunganya  itegeko  ryo kudakora icyaha byonyine, ahubwo kwirinda icyo cyose kigusha muntu mu cyaha. Ntibisaba kubahiriza gusa amategeko icumi y’Imana yanditse gusa cyangwa kureka gukora ikibi byonyine, ahubwo bisaba guhinduka wese wese bishingiye mu mutima no mu bitekerezo. Imbaraga z’Imana nizo zadufasha kugera aho Yezu yifuza ko tugera. Ibyo twabigeraho twifunguriye Imana mu isengesho. Nk’uko umuhanuzi Eliya yagiye ku musozi wa Karumeli ashakisha Imana maze agahura nayo mu kayaga gatuje,  natwe tuzahura n'Imana twumve ijwi ryayo mu bucece bw'umutima mitima usenga.