10-06-20, Ku wa gatatu. Tuzirikane



1Abami 18, 20-39
Matayo 5, 17-19.

“Kurwanya ibigirwamana” 
Abahanuzi b’ukuri mu isezerano rya kera baranzwe no kurwanya icyaha, urugomo n’ikibi cyose rwagati mu muryango w’Imana. Ibyo tubibona ku muhanuzi Eliya warwanyije ibigirwamana bya Bahali. Mu gihe cya none, umuhanuzi w’ukuri si urwanya gusa inabi n’ikinyoma, ahubwo n’unashobora guhuza abashyamiranye, ushobora kwatura kuvuga igikwiye n’ikiboneye aho kugipfukiranya. Mu nyigisho yitwa iyo ku musozi, Yezu aratubwira ko ataje kuvanaho amategeko ahubwo ko yaje kuyuzuza. Yezu yaje kunogereza amategeko, kuyanonosora, kuyasukura. Yezu ni we tegeko nyabuzima ryacu, niwe kamara kuri ibyo byose byigishijwe n’abahanuzi. Pawulo mutagatifu arabishimangira avuga ko itegeko ryanditse ubwaryo ridahagije, ahubwo ko icy’ingenzi ari umwuka n’ubuzima (esprit) iryo tegeko ritanga.Turi mu isi irangwa n’ubushyamirane bukabije. Biragoye kubona igihuza urunyurane rw’ibitekerezo n’imikorere y’abantu. Bisaba ingabire z’Imana, ingabire y’ubuhanga n’ubushishozi kugira ngo tubashye guhuza intekerezo n’ingiro zishyamiranye. Ubuhanga n’ubushishozi nk’ubwo tubusangana umuhanuzi Eliya. Byamuteye gufata urugendo rurerure rumugeza ku musozi wa Karumeli. Niho yafatatiye icyemezo cyo kurwanya ibigirwamana bya Bahali. (1Abami 18:40). Ntitwashobora guca urubanza ngo yakoze ikibi cyangwa yakoze icyiza. Imana mugenga w’amateka n’imitima niyo yamucira urubanza. Icyo twamwigiraho ni uguhinduka, kumenya kwiyunga n’Imana no gufasha abandi kwiyunga n’Imana no kwiyunga hagati ubwabo.