05-06-20 Tuzirikane


Amasomo: 2 Tim3, 1—17; Ps 118, 157-168. Ivanjiri: Mk12: 35-37

Tuzirikane
Imitima yacu irangwa no kuzirikana ku buzima tunyuramo, abantu twahuye nabo, ibyo byose byadufashije kuva tukibona izuba, kuva twavuka. Ese waba umenyereye gukora uwo mwitozo wo kwicara ukazirikana ku buzima bwawe? Ese ujya wibuka abantu batandukanye bagufashije mu buzima? Niba utarakora uwo mwitozo, fata iminota itatu yonyine ukore uyu mwitozo: Ni abahe bantu nibura batatu bagufashije mu buzima bwawe? Muri abo batatu hitamo babiri, ese hasigaye ba nde? Muri babiri hitamo umwe, ese hasigaye nde?Igisubizo kigumane ku mutima wawe. Hari ufashwa n’ibintu. Hari abafashwa no kumva indirimbo cyangwa umuziki, hari abafashwa no gukora ingendo za kure no gusura ahantu nyaburanga, hari abafashwa n’ibyo kurya cyangwa kunywa, hari abafashwa no guterefona cyangwa kureba filimi, gusoma igitabo...Hari abakristu benshi bambwiye ko bafashwa no kwiherera basenga. Niba bigufasha, bikomereho, umenye igihe gikwiye n'uburyo buboneye ubikoramo. Ese wibuka gushima abantu?

Pawulo mutagatifu arashima ubudahemuka bw’umwana we mu kwemera, Timote. Yamubereye indahemuka. Timote azi neza icyamufasha gukura kuri Roho: Ibyanditswe Bitagatifu. Ijambo ry’Imana ryamubere isoko yo kumenya Yezu Kristu. Natwe dukeneye ijambo ritwubaka, ijambo rikomeza Roho zacu, dukeneye ijambo riduha icyizere mu buzima bwa hano ku isi no mu buzima bw’iteka. Dusabire abantu bose bitanga ngo imitima yacu ifashwe, ngo turusheho kumenya Imana. Twisabire natwe ngo natwe ngo duhinduke ingabire z’Imana zifasha abandi.