Isi n'ibiyituye ni ibyawe Nyagasani

.

IMYITOZO YA ROHO


"Gumana Natwe Nyagasani"


Iyo witegereje neza usanga abantu benshi twarahungabanye, twarakomeretse. Uko ibihe biha ibindi, niko ibikomere dufite bigenda byoroshya ububabare. Nyamara iyo bitavuwe neza, inkovu zabyo ntizikira. Buri wese yabona ingero z’igikomere afite.


Umwana ashobora gukurana igikomere kubera kubura umubyeyi we akiri muto. Umuntu ashobora kuticara ngo atekereze cyane kuri ubwo ubo bubabare, nyamara bwo ntaho bujya. Bukurikirana umuntu kugeza mu busaza bwe. Uwakomeretse ashobora kugira ibibazo byo gusanga abandi atinya ko bamenya ibye maze bakamuhunga kubera umuruho we. Ashobora no kugira impungenge zo kwakira urukundo abandi bantu bamwereka, ashobora gutakaza icyizere mu bantu kubera gukomeza kubabazwa no kubura uwo yakundaga, akomeza kwibaza urukundo bakundanaga, atifuza kumurekura, akomeza kumusaba urukundo kandi atakiriho.

Igikomere ufite gishobora guturuka ku ncuti, ku muvandimwe, ku muturanyi, ku muyobozi, ku ncuti magara. Iyo igikomere cyinjiye mu mitekereze, gitokoza urukundo nyakuri ufitiye incuti yawe, ibyari ubucuti bihindukamo urwango. Ikintu gishobora kuba cyaragukanze ukiri muto, kigasiga ishusho mbi mu mutima wawe, kikakugiraho ingaruka mbi ku buryo iyo wongeye guhura n’ikintu gisa nacyo uhahamuka.

Birashoboka ko wiyumvamo ipfunwe cyangwa umugayo udashobora kwikuramo, bigakomeza gukomeretsa umutima wawe.Ni byiza kugaruka kuri ibi bintu bitandukanye byateye ibi bikomere. Kubizirikanaho ushimitse bizagutera kwinjira mu nzira yo gukira no kugabanya ingaruka bigufiteho uyu munsi.

Ni ngombwa kwibuka abantu, ahantu, n’ukuntu washavujwe, wababajwe, wakomeretse. Nyamara ariko, ni ngombwa kuzirikana ibikomere byawe umurikiwe na Yezu Kristu wabaye umuntu nkawe agakomeretswa bikomeye kuva akivuka kugeza yujuje ubutumwa bwe mu isi. Mwegere umubaze uti: Ubona ute igikomere cyanjye?

Ereka Yezu Kristu ubwe aho hantu wababaye, aho wababajwe? Baza Yezu uti: Ni mu buhe buryo wari kumwe nanjye? Ese wari witwaye ute? Fungurira Yezu umutima wawe nta buryarya. Musobanuze icyo ububabare kuri we buvuze. Fata akanya ko kumutega amatwi,

wumve icyo agusubiza. Ni byiza kugaruka kenshi ku byatubayeho mu bitekerezo kugeza ubwo twumvako turi gukira cyangwa dukize. Uzumva ko wakize mu gihe uzaba ushoboye kubabarira uwaguteye igikomere, mu gihe uzashobora kwakirana amahoro n’urukundo icyaguteye ubwoba. Uzamenya ko wakize, mu gihe uzaba wumva ibyishimo birenze mu mutima wawe no gushimira Imana.

Nta gushidikanya ko gufata umwanya utekereza ku byo wanyuzemo bizagufasha gutangira kumva ko Nyagasani ari kumwe nawe. Biranashoboka ko isengesho ryawe ryarangwa n’intonganya, utonganya Nyagasani, umwegekaho igikomere cyawe. Iryo sengesho ryawe Nyagasani azaryakira kuko acengera imitima yacu. Komeza uzirikane igikomere cyawe, ugiture Nyagasani wizeye rwose ko azagikiza.

Nyagasani arakuzi. Azi neza ikiri mu mutima wawe. Ese ni iki twageraho tutacyereka Nyagasani? Ni ngombwa ko wiyereka Nyagasani mu kuri kose, yewe kabone n’aho wamubwiza amagambo akarishye, amutota, amutonganya. Uzarushaho kumva utuye mu rumuri rw’Imana nuwifungurira Imana ntaho uyikinze. Uzanezerwa nurushaho kwizera Nyagasani Imana, niwizera urukundo ndengakamere rwe.

Ntibitangaje na Yobu umugaragu w’Imana yavuze amagambo akarishye ayabwira Imana, mu gihe incuti ze zamukwenaga zimugira inama zo kwigaya no kudatota Imana. Nyamara ariko Nyagasani yaje kwigaragariza Yobu, aramugororera, amushimira ubutungane bwe, agaya incuti ze zamuyobyaga.

Read More

Buri wese muri twe agendana alubumu y’amashusho ashimishije, amafoto y’ubuzima bwiza yanyuzemo mu gihe cyahise. Itoze kureba iyo alubumu, wibuke ibihe byiza wanyuzemo, ufate igihe gihagije cyo kureba ayo mafoto ukoresheje amaso y’umutima. Niba utarakora uyu mwitozo, ushobora kutabona amafoto menshi. Ariko uko uzawukora kenshi, niko uzarushaho kubona amafoto menshi kandi meza ahishe mu buzima bwawe. Uzashimishwa no kuyareba no gutura Nyagasani uwo munezero wakuranze. Imbuto z’uyu mwitozo ni uko uzagufasha guha agaciro ibyishimo byakuranze. Uzagufasha kandi gufungurira amarembo ibyishimo by’ubuzima bwiza unyuramo, bikubere ubukungu bukomeye bw’umunezero, bikuzanire imbaraga, amahoro mu mibereho ya buri munsi. 

Umuntu yatekerezako ubu buryo ari nka bwo Mariya Nyina wa Yezu yakoreshaga ngo yakire ibyo yahuye nabyo, ibishimishije n’ibibabaje, akabishyingura mu mutima we. Alubumu y’umutima we yari yuzuyemo amafoto ya Yezu kuva ahanurirwa ko azabyara umwana w’Imana, kugeza azutse n’ibyarikurikiye. Ayo mafoto yakomezaga Mariya, akayashengera kenshi. 

Nawe zirikana, ku kuntu, ku bantu, no ku hantu hagufashije kumva ko ukunzwe. Ni gute uwo muntu yakugaragarije ko agukunda. Zirikana amagambo, indoro, ibimenyetso, ubufasha, inyandiko, aho mwahuriye, ibyo mwasangiye,…? Sesengura ushengerera agace gato ku buzima mwari kumwe. Zirikana ku byishimo wagize kuri iyo saha, kuri uwo munsi. 

Ongera uzirikane ibihe bimwe na bimwe by’ingenzi wumvise ukunzwe, ukumva unezerewe. Ni iki cyaguteye kunezerwa? Ese ni inkuru nziza wabwiwe? Ese ni ikibazo cyawe cyakemutse, ese ni icyifuzo cyawe cyasubijwe? Ni umushinga wawe watewe inkunga? Ese ni ahantu wageze? Ongera urebe ifoto y’uwo munsi ukoresheje amaso y’umutima, ese ni ayahe marangamutima yakuranze, wavuze iki, ni izihe gestes wakoze,...Komeza ushengerere, usesengure akantu kose, ufate igihe kirekire gishoboka. 


Ese uyu mwitozo ukumariye iki mu buzima bwa Roho ? Uyu mwitozo wagura umutima wawe, uragufasha kwakira ibyishimo mu buzima bwawe. Hari ubwo abantu bafunga inzugi z’ibyishimo. Aha ndavuga ibyishimo by’umutima, birenze kure ibyishimo by’umubiri. Na none kandi ibyishimo nyakuri biva ku Mana. Ibyishimo (joie) ni impano y’Imana. Nta muntu, nta kintu ushobora kuguha ibyishimo birambye. Uyu mwitozo rero wafasha umuntu kumva ko Imana imukunda, no kuyifungurira umutima ngo iwuzuzemo urukundo, amahoro n’umunezero. Ibaruwa ya Yohani iti ese niba tudakunda mugenzi wacu tubona, ni gute twakunda Imana tutabona ? (1Yohani 4: 20) Uwavuze aya magambo yanavuga ati : Ese udashaka gukundwa cyangwa gusangira amahoro n’ibyishimo na mugenzi we abona, ni gute areka Imana atabona  kumukunda no kumuha amahoro n’ibyishimo ? 

Uyu mwitozo wafasha  umuntu gukira igikomere cyo kutiyakira, igikomere cyo kwigaya, cyo kumva ko ntacyo ushoboye, ko ntacyo wageraho. Ibi bikomere hamwe n’ibindi byinshi bishobora kuba urukuta rutubuza kwakira inema z’Imana. Imwe mu mbuto z’inema Imana itanga ni ukumva ko dukunzwe, kandi ko twakundwa. Uyu mwitozo uragutegurira iyo nema y’imana kuza muri wowe, ikagwa mu gitaka cyiza. 

Dore mu nshamake uko uyu mwitozo ukorwa :

-  Rebesha amaso y’umutima, utinde ku hantu cyangwa  ku kuntu wagararijwe ko ukunzwe, ahantu wumvise ibyishimo mu nkebe z’umutima. 

-  Ibaze kandi usubize: Ese Imana yari irihe muri ibi? Imana yigaragaje mu buhe buryo, yanyuze kuri nde?

Ubu ni bumwe mu buryo bwo kwitoza kubona Imana muri byose na hose, mu buzima bwacu, ibyahise n’ibizaza. 


Read More



 

Ubucuti bukomera iyo uha incuti yawe umwanya n’igihe. No kuba incuti y’Imana bisaba kuyiha igihe. Ni gute wavuga ko turi incuti mu gihe tudashyikirana, mu gihe tutavugana kuri telephone cyangwa ngo dusurane, twicare dusangire cyangwa dusohokane? Birashoboka ko hari abantu bishobokera kuba incuti zitavugana, zidahura. Baba ari amayobera! Hari umuntu ukubwira ati “Imana ifite uruhare rukomeye mu buzima bwanjye.” Wamubaza uti se uyiha igihe? Ati rimwe na rimwe, undi ashwi da, “imirimo na shuguri byarangose”! 

 

Ni uwuhe mubano ufitanye n’Imana niba utaramarana nayo igihe nayo ? Ni uwuhe mubano ufitanye n’umuntu udaha igihe ngo muganire ? Niba bishoboka uwo mubano waba ari nyirarureshwa. No gusenga Imana biri mu rwego rumwe. Isengesho ritekerejweho cyangwa igihe uharira Imana ni ngombwa mu gukomeza umubano wacu na Nyagasani. 

 

Ibyo ntibivuzeko uburyo bwonyine bwo gukoresha neza igihe Imana iduha ari ukujya mu byumba by’amasengesho. Bumwe mu buryo bwo gushaka Imana dutozwa na Mutagatifu Inyasi wa Loyola, ndetse tunasangana abakurikiye inyigisho ze, nk’abayezuwiti n’abarayiki ba C.V.X, ndetse n'abandi; Mutagatifu Inyase wa Loyola adutoza “Gushakashaka no kubona Imana muri byose.” Ushobora kubona Imana usoma igitabo iki n’iki, ushobora guhura n’Imana utanga inyigisho cyangwa wandika, ushobora kubona Imana mu mirimo itandukanye ukora, ushobora kubona Imana mu murimo w’uburezi uha abana mu rugo iwawe cyangwa ku ishuri, ushobora kubona Imana mu mirimo ikomeye cyangwa iciye bugufi wikorera cyangwa ukorera abandi, ushobora kubona Imana mu kiruhuko cyangwa mu gahunda z’akazi, ushobora kubona Imana mu bworozi n’ubuhinzi ukora, ushobora kubona Imana mu ncingano zawe zo kwita ku barwayi cyangwa kugaburira abantu, ushobora kubona Imana ku rwego rwose uriho, waba umuyobozi cyangwa umuyoborwa, ushobora kubona Imana uruhuka cyangwa ugorora ingingo. Niba ibyo Imana yaremye byose yarasanze ari byiza cyane (Intangiriro 1:31) ikabiha umugisha, bityo ishobora kubyigaragarizamo, mu bantu yaremye, mu mabara y’indabo zitandukanye yaremye no mu mpumuro zazo, mu bitekerezo bya muntu no mu mirimo itandukanye akora ayifasha kurema. Uruhanga rw’Imana rwihishurira mu byo yaremye no mu bintu bito bito cyangwa bihambaye duhura nabyo mu buzima. Imana iba mu bakene n'abakire, mu barwaye n'abatarwaye, mu bahagaze n'abaguye, mu batashye ijabiro n'abari mu rugendo ku isi. 

Niba Imana ari Urukundo, ibuka kuyiha umwanya mu mutima wawe. Erega burya Imana iradukunda. igikwiye ni ukwakira urukundo rwayo, tukayibera incuti nyancuti. Rimwe na rimwe cyangwa kenshi na kenshi nk’uko Yezu abidusaba, birakwiye ko duha Imana umwanya, tukayigenera ahantu, igihe, n’uburyo bukwiye nk’uko tubiha incuti zacu. Birumvikana ko Imana yacu itambutse kure incuti z’abantu tubona mu isi, Imana, burya ni inshuti iziruta zose. Bityo rero igihe n’uburyo ni ibyayo: Byangombye kuyiharirwa yonyine. 

Umuhanuzi Amosi yabazaga umuryango w’Imana ati “Ese abantu bakorana urugendo bate niba badahana igihe”? (Amosi 3:3). Mu yandi magambo, ese ni gute umarana n’Imana umunsi wose utayibibwiye, muticaye ngo muteganye gahunda y’umunsi? Ni ahanjye nawe: twisuzume kandi twisubize, dufate ingamba zirashe. 

Bibaho kenshi ko wahura n’incuti yawe ukayipepeya, ukayisuhuza wihitira. Ariko se iyo amezi n’imyaka ibaye myinshi ntimwibagirana! Ni ngombwa ko mugira igihe cyo guhura, mukaganira, mukisanzura, mugafata igihe gikwiye mutareba ku nshinge z’isaha cyangwa ku gicucu cy’izuba. N’umubano na Nyagasani Imana ni  kimwe. Bidusaba gutuza tugatega amatwi Imana.

 

 Ese ubundi twayiha igihe dukuye he? uwadusaba isogonda rimwe ryo kongera ku buzima bwacu twaribona? Imana niyo mugenga w'igihe. Igikwiye ni ukukiyitura, tunayishimira muri icyo gihe iduha, tunaboneraho ingabire zo kugikoresha neza. Ese urifuza gukoresha igihe kugenera igihe kingana iki Imana Rurema? Ese wayiha iminsi ingahe? Amasaha angahe? Iminota ingahe? Urifuza ko mumarana umwanya ungana iki murebana amaso ku maso? 


Read More

Iyo umuntu atuje, agaceceka hari byinci ashobora kwerekwa cyangwa guhishurirwa ibimwerekeyeho cyangwa byerekeye ku bandi. Ndifuza ko umenya ububasha isengesho ry' ubucece rifite kandi ryazana mu buzima bwawe bwose, kuri roho no ku mubiri. Nk’uko amagambo meza ubwiwe n’incuti  akugwa neza, cyangwa se uko ijambo ry’Imana rihindura ubuzima bwawe ni nako umutuzo no guceceka uzirikana ari umuti ukomeye kuri wowe. Ndifuza ko umurikirwa n’urumuri rw’ubucece rutuye muri wowe. Reka dutangire uwo mwitozo.

  • Tegura aho usengera, igihe ugirayo.
  • Fata umwanya ukubereye, wicara mu ntebe se, ku kirago, cyangwa ku mucaca, use nk’ufunga amaso.
  • Gerageza kumara iminota icumi. Umva ko ucecetse haba ku mutima no byo utekereza. Niba wabigezeho, ryoherwa n’icyo ubwo bucece buguhishurira.
  • Nyuma y’iminota icumi, fungura amaso yawe ukanguke. Niba ubishaka sangiza abandi icyo wiyumvisemo. Ni iki wumvise mu gihe cy’iminota icumi?

Mu gusangira abandi icyo wumvise, vuga ku kibazo wagize mu guceceka, ese washoboye kugera aho wumva amajwi yo mu mutwe no mu mutima atuje? Ni iki wiyumvamo? Tubwire ku bitekerezo wagize, n’imvamutima wagize?

  • Funga amaso yawe ureke ibitekerezo bitandukanye bitembere muri wowe, umva uko ibirangaza bizamuka mu mu mutima n’ubwenge byawe. Iminota ibiri.
  • Umva niba hari aho uceceka bituma umenya ibintu birangaza Roho yawe.

Ubwo bucece buke wiyumvamo buzagufasha kukora indi myitozo iri imbere. Uko guceceka byiyongera niko bizakubera urumuri rukomeye kuri wowe ubwawe. Urwo rumuri rwo guceceka ruzakugeza ku bintu bitagurwa amafaranga cyangwa ngo bihingwe mu murima, ku buhanga, ku mutuzo w’umutima, ku byishimo by’umutima, ku Mana.


Kugera kuri ibi ntibihagije gutekereza, cyangwa se kuvuga. Ni ukubyitoza. Tangira uyu munsi.

***

Funga amaso, utuze mu bucece mu gihe nibura cy’iminota itanu. Ubishoboye wamara isaha. Nyuma y’uyu mwitozo, reba niba wageze aho wifuza cyangwa niba wakomeje kurangara. Ese guceceka hari icyo byagufashije ?

Wishaka ikintu gitangaje, gishashagirana, cyangwa wifuze kubonekerwa. Ntugire icyo ushaka rwose. Reba byonyine ukoresheje umutima. Komeza witegereze icyo cyoze kizamuka mu maso y’umutima wawe, reba, komeza witegereze. Icyo ari cyose, naho wasanga ari ibintu bisanzwe, ni urumuri uhawe rw’uwo uri we n’ibyo ubamo. Icy’ingenzi ni uko wamenye aho uhagaze, uko uteye, n’ibigendagenga muri wowe. Uko uzakora uyu mwitozo kenshi ni uko uzarushaho kukuryohera no gutuza mu bucece, ni nako kandi urumuri rw’umutima wawe ruziyongera. Uko urushaho kwimenya ni ko ituze muri wowe ryaguka n’urumuri rwaryo rukamurika. Uzimenya, bigufashe, umenye ko urwo rumuri ruri muri wowe atari ubwenge buhanitse : Ubwo bucece ni imbaraga ntangere. Ni imbaraga yobera muntu yifitemo zimutera guhinduka undi. 

- Ukeneye gucengera uyu mwitozo. Soma igitabo cyanditswe na Anthony de Mello ( a Jesuit) Sadhana, A Way to God. New York:Doubleday, 1978. p.12. 


Read More
16Sep

Uburyo Gusenga Usoma Ibyanditswe Bitagatifu


  • Itegure kwinjira mu isengesho, wishyira mu biganza by’Imana.
  • Soma ijambo ry’Imana wateguye (Ivanjiri cyangwe amabaruwa ya Pawulo mutagatifu.., ushobora gusoma imirongo mike cyangwa se umutwe umwe…). Soma mu ijwi riranguruye, ugenda buhoro buhoro, utinda ku magambo cyangwa umurongo ugukora ku mutima. Komeza usoma mu ijwi riranguruye. Soma ubwa mbere n’ubwa kabiri, wumve neza amagambo agufasha, agukangura; amagambo agukora ku mutima.
  • Zirikana. Fata akanya uzirikana ijambo cyangwa umurongo umwe... Wagukoze ku mutima. Ongera usome ijambo ry’Imana bucece urihuze n’ubuzima bwawe. Koresha bumwe mu bushobozi bwo gutekereza ureba amashusho (imagination) reba abantu bavugwa muri iryo jambo, umva ibyo bavuga, uko babivuga. Ni iki wumvise gifitanye isano n’ubuzima bwawe?
  • Shyikirana n’Imana.Ubwire Imana ijambo cyangwa umurongo wagukoze ku mutima. Niba ubishoboye andika iryo jambo ryagufashije. Ese irakubwira iki muri iri jambo. Nyagasani aragusaba gukora iki? Reka ijambo ry’Imana rikubere igisubizo uha Nyagasani.
  • Tuza wishyire mu maboko y’Imana uzirikana ko igukunda. Ruhuka akanya gato mbere yo gusoza Lectio divina ngo usubire muri gahunda zisanzwe. Turiza mu maboko ya Nyagasani, kugera ubwo wumva ko ari ngombwa ko usoza isengesho ryawe.
Read More

GUSHENGERERA IJAMBO RY'IMANA 

Tegura ijambo ry’Imana rigufasha kwinjira mu isengesho,  aho uza gusengera, n’uburyo uza gusengamo, upfukamye cyangwa wicaye, uhagaze cyangwa ugendagenda se mu busitani butuje. 

Wazirikana (urugero) Johani 4, 1-42- Yezu n’umusamaritanikazi. Ushobora kutegura irindi jambo rigufasha gushengera abantu bavugwa mu ijambo ry’Imana. 

Imyiteguro 

  • Gutuza, ukishyira mu biganza by’Imana - umutima utuje, ushobora kuzamura akaririmbo gatuje, cyangwa irindi sengesho rivuye ku mutima usaba Imana gutunganya amagambo, ibitekerezo n’ibyo ukora byose mu isengesho ugiye gukora.
  • Kwiyibutsa ijambo ry’Imana ugiye gushengerera, gusoma ijambo ry’Imana.
  • Gusaba ingabire: Nyagasani umpe ingabire yo kukumenya, kugira ngo mu kukumenya, ngukunde, ngukurikire.

II. Kwinjira mu Isengesho Nyirizina.

a) Intera ya mbere. Itegereze abantu bavugwa mu ijambo ry’Imana ukoresheje amaso y’umutima n’ubwenge, uhera ku wa mbere, uwa kabiri…, Yezu Kristu, umusamaritanikazi, ...barebe nk’aho ubona abantu bo mu gihe cya none….nk’abo mubana, bariho uyu munsi, bari mu muco wawe, mu gihe cyawe, si abanyamahanga ni abantu nkawe, ni bene wacu? Barebe utuze wumve ikigufasha kuri Roho. Rangamira Imana, Yezu Kristu, abatagatifu mu isengesho ryawe.

b) Intera ya 2. Umva ibyo abo bantu BAVUGA. Ongera uvugire mu mutima ya magambo ya ba bantu bavuga mu ivanjiri. Amagambo meza agufasha, n’amagambo meza akubabaza.

-ZIRIKANA. Ese ni he mbona ikuzo ry’Imana muri iri jambo ?

-Ni iki gifasha umuryango w’abantu ? Urukundo rw’Imana ruri he ? Ni he impuhwe n’ubugwaneza bw’Imana byigaragaza?

- TUZA WUMVE IKIGUFASHA MU magambo bavuga.

Ese iyo mba ndi kumwe n’aba bantu nari kuvuga iki? Navuga iki uyu munsi ? Bizirikane usenga bucece.

C) Intera ya gatatu. Reba ibyo abo bantu bo mu ivanjiri BAKORA 

Imyifatire yabo, ibimenyetso berekana…

ZIRIKANA. Ibyo bakora bigamije iki ? Kuki akoze ibi? Ese ni byiza? Bimaze iki? Ni izihe nkurikizi, nziza cg mbi? Mfashijwe n’iki muri iki gikorwa cyagwa kiriya? Ni nde muri bariya bantu umbereye urugero rwiza? Nkore iki? Yezu aransaba gukora iki ?

d) Umushyikirano n’Imana

Fata umwanya utirije imbere y’ubutatu butagatifu. wishyire mu biganza bya Yezu, umurebe, akurebe wese, hari aho urukundo rudasaba amagambo, ukanyurwa no kwitegereza uwo ukunda. Nyuma yo kurangamira Imana, yibwire ikiri ku mutima wawe, yiture isengesho rikuvuye ku mutima,

Soza uvuga Dawe uri mu ijuru, cyangwa Ndakuramutsa Mariya…Wubahwe Imana Data..

Read More


  • Iri sengesho rimara nibura iminota 10, rikorwa bucece.  Ushobora kurikora saa sita cyangwa nimugoroba ( nijoro)
  • Rigizwe n'ibice bitanu:
  • 1. Turiza aho wahisemo gusengera ( ushobora kutangiza indirimbo ituje), muri chapelle, mu cyumba, mu busitani...aho hose uri. 
  • 2. Mu bucece, shima Nyagasani ku iinema yayo iguhoraho.
  • 3. Reba, uzirikane uburyo bwinshi n'ahantu hatandukanye, ukuntu Imana yabanye nawe uyu munsi.
  • 4. Ereka nyagasani intege nke wagize, ibyaha wakoze, intege nke wagize, ibyakubabaje, aho wumva wagiye kure y'Imana. 
  • 5. Saba ingabire yo kubana n'Imana ku munsi cyangwa amasaha ari imbere
Read More

StIgnace en Prière

Il y a  cinq cents ans, Ignace de Loyola, un soldat Basque, s’allongeait sur son lit de malade pour se faire soigner, se remettant de blessures qui allaient presque mettre fin à ses jours. 

Cherchant quelque chose pour aider à passer le temps, il commença à lire: non pas les livrets romantiques qu'il désirait, mais les seuls livres disponibles; la vie dU Christ et la vie des saints. De temps en temps, il mettait de côté son livre et laissait ses pensées vagabonder en s'imaginant un vaillant chevalier au service d'une grande dame. Ses pensées se tournèrent  également vers ce qu'il avait lu et il s'imaginait imiter les actes héroïques des saints au service de Dieu. Il commença cependant à remarquer que ses pensées évoquaient différentes réactions en lui. Des pensées sur lui-même en tant que vaillant chevalier, jugées délicieuses tout au long de leur vie, le laissèrent finalement vide et triste. D'autre part, des idées d'imitation des actes héroïques des saints lui procurèrent une joie qui perdura même après que ces pensées eurent eu lieu. 

Puis, comme il l'a décrit plus tard, un jour, ses yeux s'ouvrirent un peu et il commença à s'interroger sur cette différence et à y réfléchir. Il s'est rendu compte qu’il y a des pensées dirigées vers Dieu et qui avaient vraisemblablement son origine en Dieu,tandis que d'autres ne l'étaient pas. Il sentit que deux esprits contraires travaillaient activement en lui:l 'Esprit de Dieu et  l'esprit du mal. Ils'est rendu compte que Dieu ne communiquait pas comme dans une expérience au sommet d'une montagne, mais dans ses réponses efficaces aux événements ordinaires de sa vie.

Au cours des longs mois de sa récupération, Ignace a lu et relu les deux livres, réfléchi à la vie de Jésus et aux exemples des saints, et apris plusieurs résolutions. Ce qui était finalement crucial, cependant, n’était pas ce qu’il avait fait pendant cette période, mais plutôt quelque chose qui se produisait pour l  ’inviter,  le diriger, le guider et le disposer activement de la manière dont il pourrait mieux le servir.

À la fin de février 1522, Ignace quitta Loyola. Bien que ses blessures n’ avaient pas été complètement guéries, il avait de plus en plus envie de prendre la route. Un désir l'a amené à Jérusalem où il avait envisagé de passer sa vie à faire pénitence. Il a traversé l'Espagne jusqu'au monastère Bénédictin de Montserrat, où il a fait une confession générale puis une veillée nocturne devant l'image de la Vierge noire. Sentant le désir depasser quelques jours dans un hospice en écrivant quelques réflexions, il se dirigea ensuite vers la ville voisine appelée Manresa. Il y resterait presque onze mois.

Dans son exubérance, il s'abandonna rapidement à des heures de prière et à une pénitence corporelle intense. Bien que sa spiritualité ait été bien intentionnée et généreuse ,il était en grande partie centrée sur lui-même et superficiel. Pourtant, pendant environ quatre mois, il jouit d’une tranquillité et de joie sans fin. Avec le temps, cependant, il a commencé à connaître de grands changements dans son âme. Sa tranquillité et sa joie ont fait place à l’aridité et à la tristesse, et il a commencé à remettre en question sa nouvelle façon de vivre. L’anxiété persistante au sujet des péchés qu’il n’avait peut-être pas avouée l’avait beaucoup troublé. Son penchant pour la réflexion, cependant, ne servit qu'à le pousser dans une introspection encore plus profonde, faisant de lui un prisonnier de sa propre auto-adoption. Il a cherché de l'aide partout mais n' a pu trouver aucun soulagement. Des semaines ses ont écoulées en mois, mais son angoisse a continué sans être maîtrisée.

Soudainement et d'une manière complètement inattendue, il se réveilla comme d'unrêve. Entre peu de temps, il a vu ses scrupules pour ce qu'ils étaient simplement des mensonges: il a été libéré de leur pouvoir. Il avait été confronté à sa propre pauvreté et à son incapacité à parvenir à sa propre guérison et intégrité. De nombreuses années plus tard, il a observé que, pendant ce temps, "Dieu était avec lui comme un instituteur qui s'occupe d'un enfant". Dieu lui a révélé sa fragilité humaine pour que "le pouvoir qui sur passe tout puisse être perçu comme résidant en Dieu seul(2Cor.4: 7)

Sa tranquillité spirituelle est revenue et il a joui de nombreuses consolations spirituelles. Il a également reçu de grandes illuminations,- de laTrinité, de la création du monde, de la présence sacramentelle eucharistique et de l'humanité du Christ- mais ces illuminations semblent presque négligeables par rapport à celles qui ses ont produites sur les rives du fleuve Cardoner.

À l'instar de  St Paul sur la route de Damas, Ignace du Cardoner a fait l'expérience de lui-même, saisi parle Christ Jésus. (Phil3:12) Il a eu la grâce de découvrir Dieu.

L' illumination ne parlait pas seulement du plan de Dieu; d'une manière ou d'une autre, il parlait aussi de Dieu lui-même. L' action continue de Dieu dans sa vie a révélé la nature même du Dieu trinitaire et la manière dont Dieu souhaite agira avec toute sa création. Il avait été amené à comprendre que Dieu était un mouvement au-delà de lui-même, la bonté agissant elle-même. En faisant l'expérience de l'unité, de la beauté et de l’amour omniprésent du Dieu trinitaire- Père, Fils et Esprit, Ignace a découvert la source et le principe qui guideront toutes ses actions futures.

Il est difficile en cela de séparer l 'homme du mystique, la nature de la grâce, Ignace lui-même du pouvoir de Dieu agissant en lui.Cependant, Ignace n'était pas simplement l’objet passif de la grâce de Dieu.

Sans exagérer, Ignace a tombé amoureux de Dieu de manière ferme, et il a tout orienté pour répondre à cet amour. Mais nous pourrions bien nous demander: Ya-t-il une de ses qualités qui se démarque parfaitement, qui se fond parfaitement avec la grâce de Dieu, qui a façonné sa réponse à Dieu?On peut penser à sa grande force d'âme, son courage personnel, sa détermination. Sans nier l'importance de ses qualités naturelles, il semble qu'Ignace réagissait généreusement à Dieu par ce qu'il développait la liberté intérieure qui lui permettait de l 'atteindre et le conduisait à son service. Cette liberté intérieure forgée dans l'humilité, ce qui est à la base de ce qu'il appelle« l'indifférence. C'était une ouverture à Dieu, du courage qui se retrouvait en Dieu seul, un choix conscient des choses. Ignace commence ses Exercices Spirituels sur le thème de l'indifférence et les conclut par une offrande de soi basée sur cette même liberté intérieure. C’est cette humble ouverture à Dieu qui a déterminés a manière de prier ,a suscité ses Examens de Conscience fréquents et a finalement été à la source de sa confiance absolue en Dieu, des a disponibilité universelle et de sa réponse généreuse sous la conduite et directives de Dieu.

 A.M.D.G.

Read More

On parle de la spiritualité aujourd’hui, c’est quoi ? 

Tu as sans doute entendu quelqu’un (e) parler de la spiritualité. Et tu t’es pose la question de savoir ce que ce mot veut dire. Ne te fais pas de soucis, ISARO…vas essayer de te répondre. Si jamais tu restes insatisfait (e), n’hésite pas de poser une question.

Etonnamment, il y a plus de spiritualité qu’on le pense, dans notre pays et partout dans ce monde des religions ! Il faut dire que le mot spiritualité est charge de plusieurs sens. Il est même difficile d’en trouver une définition précise. Certes, quand on parle de la spiritualité, on sous-entend la prière, la piète, une vie spirituelle, intérieure, une manière de vivre, de procéder, d’agir. Pour les chrétiens, la spiritualité peut se comprendre comme une façon de vivre sous le regard de Dieu, mener une vie comme fils et filles de Dieu. (Rom 8, 9-14).

Cela dit, il y a en même temps plusieurs spiritualités et une seule spiritualité. Car la source de ces spiritualités : c’est l’Esprit de Dieu, c’est Jésus Christ lui-même. Étonnamment, on se rend compte qu’a l’intérieure de la religion chrétienne, il y a plusieurs spiritualités. Nous aurons plusieurs exemples. Au fur de l’histoire chrétienne, il y a plusieurs spiritualités qui se sont développées, mais chaque spiritualité est enracinée dans une histoire particulière, dans une culture quelconque avec ses aspirations et ses idéaux. Chaque spiritualité est établie dans une compréhension particulière de Dieu, dans une relation avec Dieu, avec le monde, avec les hommes et les femmes de son temps.

C’est dans cette optique que l’on peut comprendre la spiritualité comme : Une manière de vivre d’agir, s’est développé. Bref, la spiritualité est enracinée dans une compréhension spécifique à propos de Dieu, à propos d’une relation de Dieu avec le monde et avec la création humaine qui habite le monde.

Toutefois, la spiritualité ne se réduit pas une agrégation d’idées et des pratiques, parmi les quelles l’on choisirait une ou une autre prière ou pratique. La spiritualité doit faire preuve d’une cohérence. Elle doit être établie dans une relation d’où découle une vision nouvelle du monde.

Chaque spiritualité est identifiée par une histoire spécifique, par une culture singulière, une tradition ou religion d’où elle émane. Par exemple, une spiritualité Paulinienne, Carmélitaine, méthodiste, du renouveau charismatique, etc. Dans les jours à venir, nous allons nous intéresser sur la spiritualité Ignacienne, une spiritualité qui date du 16 siècle, qui vient de Saint Ignace de Loyola. Nous parlerons brièvement de sa vie et surtout de son école de prière. On a toujours besoin d’apprendre à prier, surtout au sein du monde qui en même temps a soif de Dieu et doute de sa présence. Le danger est partout. On ne doutera pas d’une guérison intérieure qu’une prière calme et personnelle nous apporte. La spiritualité Ignacienne est une spiritualité ouverte à tout le monde, laïque ou religieux, homme ou femme, enfant ou adulte. C’est une spiritualité qui a traversée plusieurs pays, elle connait plusieurs siècles. Elle est répandue dans tous les continents. C’est une spiritualité accessible à tout le monde quel que soit nos occupations. Ce fameux soldat espagnol qui s’est laisse saisir par la grâce de Dieu, a un secret à nous révéler, pour suivre le Christ de près, pour nous exercer et persévérer dans notre prière chrétienne.

Read More

INDIRIMBO


Impamvu


Gusenga wigomwa


Amasomo matagatifu


Mariko 12: 13-17. Ku wa kabiri, Icyumweru cya 9 Gisanzwe, Umwaka A.

Yezu arabwirwa amagambo meza rwose. " Uri umunyakuri". Gusa amubwiranywe uburyarya. Barashaka kumugusha mu mutego ngo babone uburyo bamucira urubanza. Yezu yatahuye uwo mutego. Arabaha igisubizo gitunganye: Iby'Imana mubihe Imana, n'ibya Leta mubihe Leta. Kubaho gikristu si ikibazo cy'amategeko, ntibigarukira ku kuba twayishe cyangwa twayatunganije: Birenze gutunganya amategeko. Ni ikibazo cy'uburyo tubana n'Imana. Ibi ubwabyo bisaba byinshi. Ni Ingabire yo gusaba Imana igihe n'imburagihe.

Amasomo matagatifu


Amasomo matagatifu
Ku ya 03/06/2020 Umwaka wa Liturujiya A. 

Amasomo ya Liturujiya. Isomo rya 1: 2 Timote 1, 1-3, 6-12. Zaburi 123, 1-3.  Ivanjiri: Mariko 12, 18-27
Abatagatifu: Charles Lwanga na bagenzi be


Tuzirikane: “Ndi Imana y’Abazima” 

Imana yifuza ko abantu bose babaho. Abapfira muriyo ni bazima muriyo. Aburahamu na Yakobo abantu twabona nk’abapfuye, Imana yo ibabona nk’abazima, Ibabona nk'abamalayika bayisingiza iteka. Mut. Pawulo ati twabaho cyangwa twapfa tuberaho Imana kandi dupfira mu Mana. (Abanyaroma 14,8). Ubu ni bumwe mu bukungu abemera tuvoma mu byanditswe bitagatifu, ndetse no mu ruhererekane rw’umuco w’umuryango w’ Imana ari wo Kiriziya. Mutagatifu Irene ati «Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima.» Mu mvugo ya Mutagatifu Inyasi w’i Loyola, umuntu muzima ni ubereyeho Imana, uyisingiza, ukunda kandi witangira abandi mu bikorwa bifatika (Aimer et servir). Nta bundi buryo twarememwo usibye mu neza n’urukundo rw’Imana (Mut.Tomasi w’Akwini). Urufunguzo rw’urukundo ni rwo rufungura ibiganza by’Imana mu kurema isanzure. Imana yaraturemye kandi ikomeza kurema imitima n’imibiri yacu, ikayihoza, ikayomora aho yakomeretse. Ni yo soko n’indunduro y’ukubaho kwacu. Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima ufite ubuzima butazima (Mut. Irene w’i Lyon ) Icyo ni cyo kiraje ishinga Imana kuri buri wese muri twe. Ni wo mushinga wayo kuru twese. Isoko n’indunduro y’ibiremwa byose mu Imana - yo ruhanga wa byose, yo iba muri byose na hose (1Korinti 15:28). Niyo twese duhererwamo imihezagiro yose. Twisabire kandi dusabire isi n’abayituye, bayoborwe na Roho w’Imana mu kurangiza umushinga wayo : Guharanira ko buri wese abaho akunzwe kandi yisanzuye.

Amasomo Matagatifu


Ku wa kane, Icyumweru cya 9 Umwaka wa Liturujiya A
Amasomo: 2 Tim 2, 8-15; 2. Ps 25.4-14; Ivanjiri: Mk 12:28-34.

Tuzirikane:
“Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” 

Ku ya 25 Gicurasi, 2020, ubwo umunyamerika w’umwirabura George Floyd yicwaga mu mujyi wa Minneapolis, inkuru y'iyicwa rye yakwirakwiye mu binyamakuru, ku ma radio n'amateleviziyo, no ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi. N'ubwo abantu bari babujijwe guhurira hamwe kubera icyorezo cya koronavirusi, imbaga y' abantu yafashe imihanda n' imijyi yose asaba ko abamwishe bahanwa kandi urwango n’ivanguramoko bitasibye kwigaragaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu gihe cy'icuruzwa ry'abacakara bihahagarara.

Mu bintu bitanga icyizere ni imyumvire y’abanyamerika benshi, ni ubufatanye bw’abazungu n’abirabura. Ibyo byigaragaje mu kwitabira iyo myigaragambyo, kandi ahenshi yakozwe mu mutuzo. Gusa umuntu yagaya abayikoze bagamije gusahura cyangwa kwangiza ibyabandi. Hagaragaye abirabura benshi n’abazungu batari bake bahuje imvugo yo kwamagana urwango n’ubwicanyi bukorerwa abirabura; bose bashaka ko ubutabera n'urukundo mu bantu byimikwa. Umuntu yagira icyizere ko imyumvire ya benshi mu bazungu igenda ihinduka mu kubona ko umwirabura ari ikiremwamuntu gikwiye gukundwa no kubahwa.
Ni byo Yezu Kristu atwibutsa mu ivanjiri y’uyu munsi. “Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” Iri jambo rimaze imyaka irenga 2000 risomwa ku isi, ntirirashora imizi mu mutima wa muntu uko bikwiye. Ijambo rya Yezu ntirisaza kuko nyiraryo nawe ntasaza. Amagambo ye ni "ukuri n’ubugingo"(Zaburi18). Imitima yacu isonzeye urwo rukundo nyakuri, isonzeye Imana rukundo rutavangiye. Benshi turarwaye kandi dukeneye abaganga n’imiti yakozwe n’abahanga, nyamara ariko ibibazo byinshi byugarije isi – indwara zo kwiheba bikabije, guta icyizere muri wowe no muri bagenzi bawe, ubushyamirane mu miryango no mu baturanyi, intambara n’ubugugu, ibi bishobora gukemurwa n’umuti Yezu Kristu yavugutiye isi: Urukundo. Hamwe na Mutagatifu Fransisiko w’Asizi, Dusabe:

Nyagasani ngira umugabuzi w' amahoro yawe
Ahari urwango , mpashyire urukundo ,
Ahari amacakubiri , mpashyire ubumwe ,
Ahari ukuyoba , mpashyire ukuri ,
Ahari ugushyidikanya , mpashyire ukwemera,
Ahari ukwiheba , mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi , mpashyire urumuri ,
Ahari agahinda , mpashyire ibyishimo
Nyagasani ,
Aho gushaka guhazwa , njye mpoza abandi
Aho gushaka kumvwa , njye numva abandi ,
Aho kwikundisha , njye nkunda abandi ,
Kuko utanga ariwe uhabwa
Uwiyibagirwa ari we uronka
Ubabarira ni we ubabarirwa
Uhara amagara ye , ni we uzukira ubugingo bw'iteka .
Amen.”

05-06-20 Tuzirikane


Amasomo: 2 Tim3, 1—17; Ps 118, 157-168. Ivanjiri: Mk12: 35-37

Tuzirikane
Imitima yacu irangwa no kuzirikana ku buzima tunyuramo, abantu twahuye nabo, ibyo byose byadufashije kuva tukibona izuba, kuva twavuka. Ese waba umenyereye gukora uwo mwitozo wo kwicara ukazirikana ku buzima bwawe? Ese ujya wibuka abantu batandukanye bagufashije mu buzima? Niba utarakora uwo mwitozo, fata iminota itatu yonyine ukore uyu mwitozo: Ni abahe bantu nibura batatu bagufashije mu buzima bwawe? Muri abo batatu hitamo babiri, ese hasigaye ba nde? Muri babiri hitamo umwe, ese hasigaye nde?Igisubizo kigumane ku mutima wawe. Hari ufashwa n’ibintu. Hari abafashwa no kumva indirimbo cyangwa umuziki, hari abafashwa no gukora ingendo za kure no gusura ahantu nyaburanga, hari abafashwa n’ibyo kurya cyangwa kunywa, hari abafashwa no guterefona cyangwa kureba filimi, gusoma igitabo...Hari abakristu benshi bambwiye ko bafashwa no kwiherera basenga. Niba bigufasha, bikomereho, umenye igihe gikwiye n'uburyo buboneye ubikoramo. Ese wibuka gushima abantu?

Pawulo mutagatifu arashima ubudahemuka bw’umwana we mu kwemera, Timote. Yamubereye indahemuka. Timote azi neza icyamufasha gukura kuri Roho: Ibyanditswe Bitagatifu. Ijambo ry’Imana ryamubere isoko yo kumenya Yezu Kristu. Natwe dukeneye ijambo ritwubaka, ijambo rikomeza Roho zacu, dukeneye ijambo riduha icyizere mu buzima bwa hano ku isi no mu buzima bw’iteka. Dusabire abantu bose bitanga ngo imitima yacu ifashwe, ngo turusheho kumenya Imana. Twisabire natwe ngo natwe ngo duhinduke ingabire z’Imana zifasha abandi.

06-06-20 Tuzirikane


  • Isomo rya 1. 2Tim4, 1-8
  • Zaburi 70, 8-9; 14-17;22
  • Ivanjiri: Mk 12, 38-44.
Uyu munsi Yezu ari kudukosora. Ba nde? Abantu twitiranya iyobokamana n'imirimbo (Cosmetics)! Aratwibutsako iyobokamana ry’ukuri rigomba gushinga imizi mu mutima kandi rikarangwa n’ubwitange nyakuri. Yezu arageraranya iyobokamana rivuye ku mutima n’iryumupfakazi w’umukene, watanze ituro ry’ibyo yari atunze byose. Uyu mupfakazi w’umukene si uwo mu gihe cya Yezu. Tubana nabo benshi uyu munsi. Ni wowe wemera Yezu Kristu, mu buntu bukuranga, mu bwitange n’ubufasha uha abantu, no mubyo ukora bitandukanye.Yezu yakundaga kwigisha abigishwa be kurangwa n’ubuntu, akabasaba kwigira ku bantu baciye bugufi badatunze byinshi ariko barangwa n’ubuntu, agatanga ingero z’abana, abapfakazi, abakene… N’abakire ku bintu nka Zakewusi abigisha kwitanga basangira ibyo bafite n' abakene.
Aya magambo Yezu yayavugiye i Yeruzalemu ubwo yari hafi kutwitangira ku musaraba. Mu by'ukuri uyu mugore watanze ibye byose arashushanya Yezu ubwe. Ni we utaratanze gusa ibyo yari afite ahubwo akitanga muri roho, mu mubiri n’amaraso.
Uwo mugore w’umupfakazi wari ntaho nikora yabaye urugero rukomeye rw’ubuntu n'ineza. Mu Kinyarwanda duca umugani ngo “gutanga ntigukenesha”.  Uyu mupfakazi aratwerekako hari abatagatifu benshi tubana nabo nubwo batarandikwa mu bitabo. Hari uburyo bwinshi bwo kugira neza. Ntihakenewe kugira ibya mirenge ngo ugire neza. Hari ubwo mu buzima tuba dufite ibintu bike, ariko iyo turangwa n’ubuntu n'ineza, imitima yacu irushaho kwaguka, tukanibikira ubukungu mu ngoma y'Imana.

Ku Cyumweru, 07-06-20. Tuzirikane


Icyumweru cya I Cya Pentekositi. Umunsi mukuru w'Ubutatu Butagatifu.

Amasomo
Iyimukamisiri 34, 4-6; 8-9.
Daniyeri. 3, 52-56
2 Abanyakorinti 13, 11-13.
Yohani 3, 16-18. 

Mu myaka yashize ku mugabane w’uburayi na Amerika hari benshi bavuga ijambo Imana. Na n’ubu ijambo Imana riracyakoreshwa. Gusa siko riba rivuga Imana Imana Butatu Butagatifu. Nibyo tubona byanditse ku mafaranga cyangwa byanditse no mu bitabo by’itegeko nshinga ry’ibihugu by’ibihangange: “In God we Trust”? Umuntu yibaza ati “Which God we Trust in ? Icyo abakristu gatorika bemera kandi bahamya ni uko Imana Butatu Butagatifu Atari Imana y’urwango, atar Imana y’ubuhotozi, Atari Imana y’ubwicanyi, atari Imana y’ irondaruhu. Imana Butatu Butagatifu, ni Imana urukundo.
 
Iyo Mana- Rukundo niyo duhimbaza uyu munsi Imana, Data, Mwana, na Roho Mutagatifu.
Amateka ya Kiriziya atubwira ko mu myaka yashize habaye impaka, yewe n’intambara, mu bemera bemera Imana. Ubu Inyinshi mu ntambara ziriho mu bemera Imana ziba nyandiko n’ibitekerezo.None impaka ziri hagati y’abemera Imana n’abayihakana burundu. Twumva kenshi abantu bamera nk’abivuga bati nta Mana nemera. Isi turimo isa nk’aho ishishikariye ubuhakanama kurusha ubuhamyamana. Ibyo byigaragara no mu bakiri bato, mu mashuri. (Cyane muri Amerika) Mwarimu yabaza ati ese hari isano y’ibyo twiga n’Imana? Umunyeshuri ati mwarimu uratuvangiye, ibyo ntaho bihuriye n’isomo ry’uyu munsi, abandi basigaye bakirinda guhuza amaso na mwarimu nk’aho avuze ibiteye isoni. Kenshi si uko baba batazi icyo basubiza, ahubwo hari abumva nta magambo bafite kuko nta Mana bavuga aho bavukiye n’aho baba.
 
Abandi bumva nta mwete bafite wo guhamya ibintu batiboneye n’amaso yabo, batakozeho. Bati iyo mana itarebwa mu cyuma, iyo mana uta downlaodinga, iyo mana utakoresha muri apps, iyo Mana iba he? Niko ubwenge bubabwira. Ibyo ntibiba mu mijyi dutuyemo gusa, cyangwa mu bantu bazwi ko bize. Bigenda byiyongera n’abandi, n’umuntu uhangayitse cyangwa umukene hari aho agera akumva ko Imana itabaho, agatangira kuyihakana, ati iyo Mana itankiza indwara, iyo mana itarangiza ibibazo ndimo ubu, iyo Mana ni bwoko ki? Ni ikibazo gikomeye muntu yibaza kuva yabaho ku isi.
 
Bakristu bavandimwe, turahimbaza Umunsi mukuru w’UButatu Butagatifu. Ni iyobera ry’ukwemera ry’ubuzima bwite bw’Imana. Muri Kiriziya turyita iyobera, si uko ntacyo turiziho. Na bike turivugaho, ni Imana ubwayo tubikesha. Mu isomo rya mbere, twumvise uburyo Imana yishihurira Musa ku musozi wa Sinayi ikamwibwira iti “ Ndi Uhoraho Imana irangwa n’Impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka”. Ibyo kandi tubikomora kuri Yezu Kristu waje mwisi akatubwira ati “uwabonye mwana aba yabonye se” (Yohani 14:9) Tubikomora kuri Roho Mutagatifu wasendereye ku ntumwa ze ku munsi wa Pentekosti.
Ubutatu Butagatifu duhimbaza uyu munsi ni iyobera ry’urukundo. Iryo yobera tuzarimenya ku buryo bwuzuye ubwo tuzahura n’Imana amaso ku maso. Mutagatifu Agusitini, yakunze kwibaza cyane ku Mana mu butatu butagatifu. Yaribaza ati: Mu byukuri ni nde nkunda iyo mvuze ko nkunda Imana? Arasubije ati “Nta bwiza ku isi nigeze mbona, nta kintu giteye ubwuzu nigeze mbona, nta gitangaje nigeze mbonesha amaso yanjye, nta rurabo rw’ubwiza, nta mpumuro cyangwa ikirungo, nta mata n’ubuki biryohereye, si ubwiza bw’umubiri cyangwa ubw’isura mbona. Si ibi nkunda iyo mvuze ko nkunda Imana. Iyo nkunda Imana, mba nkunda ubundi bwoko bw’urumuri rutangaje, ubundi bwoko bw’ijwi rihebuje, ubundi bwoko bw’ibiryo biryoshye, ubundi bwoko buhebuje bw’urukundo. Ubwo bwiza nkunda ntiburi hasi cyangwa hejuru yanjye ahubwo buntuyemo. Akongera akibaza ati Imana ni nde ?” Agasubiza ati « Imana ni umuremyi wacu.»
 
Kimwe bintu cya mbere twize muri Kiriziya ni ugukora ikimenyetso cy’umusaraba. Iyo dukoze icyo kimenyetso cy’umusaraba ntituba dutangiye isengesho gusa ahubwo tuba twiha umugisha. Tuti, ku izina ry’Imana Data (ku gahanga) na Mwana (mu gatuza) na Roho Mutagatifu (mu bitugu). Amakiriziya menshi mbere y’icyorezo Covid, twayangamo kuri buri muryango amazi y’umugisha, tugakozamo intoki tukiha umugisha! Iyo dukora icyo kimenyetso cy’umusaraba tuba duhamya ukwemera. Tuvuga tuti ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho mutagatifu. Twiyibutsa Batisimu twahawe mu Butatu butagatifu. Twinjira kandi muri bwa butumwa Yezu yaduhaye kuri Ascensiyo ati mugende mwigishe amahanga, mubabatize ku Izina ry’Imana, Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. (Matayo 28 :19)
Mu ivanjiri ya Yohani twumvise amagambo akomeye, abakristu benshi twafashe mu mutwe “Kuko Imana yakunze isi cyane, bigera aho itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo azagire ubugingo bw’iteka” (Yohani 3 :16). Matiere y’Imana ni urukundo, icyo Imana ishoboye ni ugukunda, ntitukayibaze ibindi. Izina rya Yezu ni Imana ikiza, Emmanuel, Imana turi kumwe, ko Imana inezezwa kubana no kugirira neza abantu bose itarebye abera n’abirabura, idatandukanyije abayahudi n’abagereki. Pawulo atwibutsako Imana itatanze umwana wayo gusa, ahubwo yanohereje Roho wayo ngo atubuganize urwo rukundo rw’Imana.
Urukundo ni bwo buryo n’imbuto y’ubutatu butagatifu. Urwo rukundo rw’ubutatu butagatifu ruraduha isomo rikomeye uyu munsi. Tumaze ibyumweru bibiri mu muhengeri wakuruwe n’ubwicanyi bwakorewe umuvndimwe wacu w’umwirabura, George Floyd wiciwe muri Minneapolis. Guhimbaza Ubutatu Butagatifu muri uyu muhengeri, nibidukanguremo urukundo n’ineza no guhimbaza ubudasa bwacu. Ubutatu butagatifu butubera ishuri ryo gukomeza ubumwe bwacu. Urukundo dukunda Imana, kandi dukundana nk’abahamya b’ubutatu butagatifu bifite imbaraga zikomeye mu guhindura imiryango yacu n’isi yose, urwo rukundo rufite ububasha bukomeye mu guhindura n’uwanga uko twaremwe.
Inema y’umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu Bihorane namwe.

Ku wa mbere, 08-06-06. Tuzirikane


Amasomo

1Abami 17, 1-6
Zaburi 120, 1-8
Matayo 5, 1-12. 
Hambere aha, nasanze umunyabugeni yicaye imbere ya kiriziya, ashushanya. Yari afite ibikoresho byinshi birimo amakaramu y’amabara anyuranye. Nabonaga yatwawe cyane ku buryo namusuhuje asa nk’aho atanyumva. Bwarakeye nongera kumubona yagarutse ariko yicaye ku rundi ruhande rwa Kiriziya, ashushanya. Natekerejeko yashakaga gushushanya isura y’imbere n’inyuma y’iyo Kiriziya.
Yezu nawe ni umunyabugeni w’abanyabugeni! Nawe aratwereka isura y’abahire. Ni inyigisho yatangiye ku musozi. Iyo umuntu yumvise umuhire Yezu avuga, yumva yifuje kubona isura ye. Umuhire Yezu avuga nta w’undi. Ni we utwibwira. Ni we mukene ku mutima, kubera ko byose abikesha Imana kandi abayibitura. Ni umugwaneza kandi akarangwa n’umutima woroshya. Yezu ashavuzwa n’uko ugushaka kw’Imana kudakorwa ku isi. Afite inyota n’inzara yo kubona ubutabera n’amahoro mu isi. Ni umunyampuhwe ubabarira abanyabyaha baza bamugana. Ahora ashaka ko abantu babana mu rukundo n’amahoro. Yifuza ko muntu yiyunga n’Imana, ko muntu yiyunga n’undi, ko abanira neza ibyaremwe byose.

Nk’umunyabugeni ukomeye, Yezu nawe byamufashe umwanya n’ahantu hakwiye, ariherera mu mpinga y’umusozi arasenga maze atwereka isura ye bwite. Iyo sura niyo twebwe abemera Yezu dukwiye kugira. Niyo ikwiye kuba isura yacu. Yezu arashaka ko dutwaza ubutageruka twisanisha nawe. Ibyo ntitwabyishoboza ku mbaraga zacu. Dukeneye imbararaga za Roho Mutagatifu zidufasha kubaho nk’abaremwe mu ishusho ry’Imana.

Ku wa kabiri, 09-06-20. Tuzirikane


Matayo 5.13-16. "Muri Umunyu w'Isi."
“Muri umunyu w’isi.” Yezu yakunze kwigisha akoresheje imigani n’imvugo ishushanyije. Bisaba urumuri rwa Roho w’Imana ngo ucengere icyo Yezu ashaka kuvuga. Mu by’ukuri Yezu ni we Rumuri, ni we munyu w’isi. Ni muri We dushobora kuba umunyu n’urumuri rw’isi. Twese tuzi umunyu n’umumaro wawo. Mu gihe Yezu yavugaga ibi umunyu wakoreshwaga mu kubika ibiryo. Nta byuma bibika ibiryo byari byagakozwe. Abakera bamenye mbere yacu ko umunyu wifitemo ubushobozi bwo kubika ibiryo (conservant). Nubwo Yezu ashima ubwiza bw’umunyu ariko aributsa abantu ko iyo wacyayutse utakaza akamaro kawo. Bizirikaneho uhereye ku buzima bwawe: Ese ni iki wumva gifasha abandi muri wowe, kibatera kurushaho kumenya Imana? Ese hari ubwo wumva cyabuze muri wowe? Biterwa ni iki? Ni iki kigufasha kuguma uryohewe no kubana n’Imana? Ni iki kikujyana kure y’uwo mubano n'Imana? Egera Yezu umwongorere uti "Yezu ndakwizera," nawe uyu munsi arakubwira ati “Uri umunyu w’isi.”

10-06-20, Ku wa gatatu. Tuzirikane



1Abami 18, 20-39
Matayo 5, 17-19.

“Kurwanya ibigirwamana” 
Abahanuzi b’ukuri mu isezerano rya kera baranzwe no kurwanya icyaha, urugomo n’ikibi cyose rwagati mu muryango w’Imana. Ibyo tubibona ku muhanuzi Eliya warwanyije ibigirwamana bya Bahali. Mu gihe cya none, umuhanuzi w’ukuri si urwanya gusa inabi n’ikinyoma, ahubwo n’unashobora guhuza abashyamiranye, ushobora kwatura kuvuga igikwiye n’ikiboneye aho kugipfukiranya. Mu nyigisho yitwa iyo ku musozi, Yezu aratubwira ko ataje kuvanaho amategeko ahubwo ko yaje kuyuzuza. Yezu yaje kunogereza amategeko, kuyanonosora, kuyasukura. Yezu ni we tegeko nyabuzima ryacu, niwe kamara kuri ibyo byose byigishijwe n’abahanuzi. Pawulo mutagatifu arabishimangira avuga ko itegeko ryanditse ubwaryo ridahagije, ahubwo ko icy’ingenzi ari umwuka n’ubuzima (esprit) iryo tegeko ritanga.Turi mu isi irangwa n’ubushyamirane bukabije. Biragoye kubona igihuza urunyurane rw’ibitekerezo n’imikorere y’abantu. Bisaba ingabire z’Imana, ingabire y’ubuhanga n’ubushishozi kugira ngo tubashye guhuza intekerezo n’ingiro zishyamiranye. Ubuhanga n’ubushishozi nk’ubwo tubusangana umuhanuzi Eliya. Byamuteye gufata urugendo rurerure rumugeza ku musozi wa Karumeli. Niho yafatatiye icyemezo cyo kurwanya ibigirwamana bya Bahali. (1Abami 18:40). Ntitwashobora guca urubanza ngo yakoze ikibi cyangwa yakoze icyiza. Imana mugenga w’amateka n’imitima niyo yamucira urubanza. Icyo twamwigiraho ni uguhinduka, kumenya kwiyunga n’Imana no gufasha abandi kwiyunga n’Imana no kwiyunga hagati ubwabo.

11-06-20 Ku wa Kane. Tuzirikane


Intumwa 11, 21-26; 13, 1-3
Matayo: 5: 20-26

« Niba ijisho ryawe rigutera gucumura rivanemo urijugunye »
Yezu yakoreshaga imvugo y’imigani, imvugo ishushanyije. Ubwo buryo bwamufashaga gutanga ubutumwa mu buryo bwafashaga abamwumvaga. Ntitwafata imigani ya Yezu uko yanditse, bisaba kuyizirikanaho mu isengesho ngo Roho w’Imana adusobanurire icyo ishatse kuvuga. Inyigisho za Yezu ntizigarukira ku gutunganya  itegeko  ryo kudakora icyaha byonyine, ahubwo kwirinda icyo cyose kigusha muntu mu cyaha. Ntibisaba kubahiriza gusa amategeko icumi y’Imana yanditse gusa cyangwa kureka gukora ikibi byonyine, ahubwo bisaba guhinduka wese wese bishingiye mu mutima no mu bitekerezo. Imbaraga z’Imana nizo zadufasha kugera aho Yezu yifuza ko tugera. Ibyo twabigeraho twifunguriye Imana mu isengesho. Nk’uko umuhanuzi Eliya yagiye ku musozi wa Karumeli ashakisha Imana maze agahura nayo mu kayaga gatuje,  natwe tuzahura n'Imana twumve ijwi ryayo mu bucece bw'umutima mitima usenga. 

12-06-20. Ku wa 5 Icyumweru cya 10. Tuzirikane


Amasomo:
1Abami 19,9-16. Zaburi 27. Matayo 5, 27-32.

Aya magambo ya Yezu Kristu ku gukomera ku bumanzi n’ubusugi ntabwirwa gusa abashatse cyangwa abari mu nzira yabyo. Ni inyigisho ireba buri wese mu muhamagaro wose yaba arimo. Iyi nyigisho ya Yezu ntivuga rumwe n'imico cyangwa n'imyumvire ya bamwe muri iki gihe  aho gukomera ku busugi n’ubumanzi byumvwa nko kwiyicira ubuzima. Yezu ntagarukira ku bumanzi bw’umubiri, aranajya kure,  ubumanzi bw’umubiri bugomba guhera mu bitekerezo, mu mutima. Biraboneka cyane ko ikwirakwira rya internet n’ikoranabuhanga bifasha abantu guhererekanya ubumenyi n’amakuru, nyamara kandi ibintu bigenda bizamba iyo abantu barikoresha mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ni ikibazo cy’ingutu. Benshi babigize ubucuruzi nyamara byangiza abantu cyane cyane abakiri bato n’urubyiruko, rigasenya ingo n’umuhamagaro wo kwiha Imana. Kimwe mu byorohereza iki kibazo ni ugukorera mu bwihisho (anonymat). Ikibi ni incuti y’umwijima. “Hari umbona se, henga ndebe!” Gatigisimu ya Kiriziya itwigisha ko ubumanzi busaba kwitoza gutsinda kamere zacu ngo dushyike ku bwigenge nyabwo bw’abana b’imana (No.2339). Gukomera ku bumanzi bwacu ni uburyo bwo gukomera ku cyubahiro twaremanywe, aho gutwarwa n’amaraha arwanira mu mubiri wacu. Mu bwigenge bw’umutima duhitamo icyiza kiruta ibindi (No.2520). Uwabatijwe wese ahamagarirwa gutwaza mu ntambara yo gutsinda icyahakamere n’ibyifuzo bifutamye.

13-06-20, Ku wa Gatandatu, Icyumweru cya 10 Gisanzwe A. Tuzirikane


Amasomo
1Abami 19, 19-21
Zaburi 16
Matayo 5:37                                                    

 "Yego nibe Yego"Twagize amasezerano cyangwa dukora indahiro, zaba izo twagiranye na Kiriziya, izo twagiranye n’incuti, izo twagiranye n’ubuyobozi, cyagwa se amagambo twashyizeho umukono wacu. Yezu ntasenya cyangwa ngo apfobye akamaro k’ amasezerano tugira. Araduhamagarira gutekereza ku ireme n'agaciro gakomeye by'amagambo tuvuga. Iyaba twari tubizi ntihakenerwa gukora amasezerano. Ijambo tuvuga ubwaryo ni igikumwe ntakuka, ni isezerano ry'agaciro gakomeye. Amasezerano asanzwe tugira ni ikimenyetso cyo gutunganira Imana n’umuryango w’abantu. Adufasha gushimangira imbere y’abantu n’Imana ko ibyo twiyemeje tuzabisohoza, kandi ko twiteguye kwirengera inzitizi cyangwa inkurikizi zabyo.
Itekego rya 8 mu mategeko icumi y’Imana ridusaba kutarahira Imana mu busa cyangwa mu binyoma. Gusezerana bidusaba kuba indakemwa, indahemuka. Kuri Yezu, ntidukwiye kurahira Imana cyangwa abantu. Ku mukristu ijambo ubwaryo rrivuzwe rigomba kuba ari irinyakuri. Niba koko turi indakemwa, ijambo rirahagije mu guhamya ukuri. Kuba abakristu nibibe kuvugisha ukuri.

Homelie


Homelie yo Ku cyumweru cya 18, umwaka  A. Matayo 14, 13-21
 
Yezu ati “Mubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”
Bakristu Ncuti z'Imana, Kristu Yezu akuzwe.

Amagambo matagatifu twumvise aratwigisha gukomeza inema ya Compassion. Ni bwo bumuntu, ni nabwo bumana.

Ivanjiri ya Yezu Kristu atubura imigati irakurikira inkuru ya Yohani Batisita acibwa umutwe ku itegeko rya Herodi. Matayo umwanditsi w’ivanjiri asoza iyi inkuru y’iyicwa rya Yohani Batista agira ati “Nuko banjya kubwira Yezu uko byagenze (Matayo 14:12) Yezu ntiyagiye mu bwihisho abonye integuza ye yishwe. Yikomeje umutima, agaragaza ubushishozi mu byo akora byose. Yafashe ubwato yerekeza ku yindi nkombe y’ikiyaga ajya kwiherera. Nyamara ariko imbaga yasigaye ishakashaka aho aherereye. Abantu ntibamwemereye gufata ka break, ngo yiherere asenge. “Ngo nuko nawe abakubise amaso abagirira impuhwe” Compassion. Compassion ni ijambo rikomeye kuri Yezu natwe twese tumukurikiye. Ni ijambo riva mu kiratini, cum-patire: Souffir avec, kubabara hamwe na, kubabara-na, kubabazwa n’igishengura mugenzi wawe, ni ukubabarira mu igufwa ry’undi. Tuzi ko bitoroshye kugira iyo ngabire. Niba uyifite ujye ushimira Imana iyigukomereze. Ni bwo bumuntu, ni nabwo bumana. Aho nituhagera twese, tukumva tubabazwa n’ikibabaza mugenzi wacu, tukababarana kandi tukishimana mu buryo bukwiye na bagenzi bacu, tuzaba tubona isi iko Imana iyibona, tuzubaka isi mu gitekerezo cy’Imana, tuzavuga ko twese turi Ben'Imana, ko turi aba-Kristu, we Nyirimpuhwe zahebuje.

Yezu ati “Mubahe ibyo kurya ubwanyu”
 
Yezu afitiye icyizere abigishwa be, kandi arabasaba kwibonamo ubwo bushobozi. Tuzirikana kuri uyu murongo, ushobora kwibaza niba Yezu atarakoze igikorwa cyo kwiyemera cyangwa niba atari yifitemo icyo wakwita ubusazi. Kwiyemera ! Yezu ntiyiyemera, ibyo akora nibyo bimuvugira. Na none kandi iki nticyari igikorwa cy’ubusazi. Ndizera ko benshi muri mwe mwagize experience yo kwakira abantu benshi. Muzi ko bigorana kumenya neza icyahaza abantu. Ariko se ni gute umuntu muzima yiyemeza kugaburira imbaga y’abantu 5000 udufi tubiri n’utugati dutanu? Ese utu dufi ntitwari kuribwa n’umuntu umwe? Na Yezu yashoboraga kutwirira wenyine, cyangwa akatugabana n’abigishwa be ? Abigishwa mu bwenge bwabo bumvaga ko utu dufi mu byukuri ntacyo tutahaza abantu, nyamara imibare y’abigishwa si yo ya Yezu. Ati «Mubahe kurya ubwanyu »

Yezu ababwira aya magambo, ntashaka ko baseba imbere ya rubanda, ikibazo cy’abigishwa ni uko badafite ukwemera guhagije. Aya magambo y’ivanjiri yanditswe na Matayo afitanye isano n’ayo dusoma mu gitabo cy 2Abami 4 :42. « Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n'imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y'ingano za bushoki, n'agafuka k'amahundo y'ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu »

Ari Elisha na Yezu bombi bahuye n’ikibazo gikomereye abantu. Inzara. Ibyo kurya ntabyo cyangwa ni bike. Abashonji ni benshi. Iyo equation rero irakemurwa ite ? Yezu aratwereka buryo ki icyo kibazo kigomba gukemuka. Icyo asaba ni justice distributive. Gusangira, gusaranganya. Igikenewe si ubutabera-justice ya « ushonje agende arye ibye iwe- arye ibyo yavunikiye. » Oya Ahubwo Yezu aratwigisha ko dukeneye no kusangiza abandi ku bitugenewe. Yezu azi neza ko iriya migati n’ariya mafi bishobora kuribwa n’umuntu umwe mu cyicaro kimwe. Ariko abirenzeho ayahaye incuti ze ngo nazo ziyasangize abantu bose bamushaka. Ntibariye gusa ahubwo barasaguye.

Turifuza gutunga kandi tukagirira abandi neza. Ese Ni irihe banga Yezu atwigisha uyu munsi. Yezu aratwigisha ko tutazatanga ariko dufite leftovers- ibyasigaye, bya bindi tusigaza twijuse, ahubwo ko dukwiye kwiga gutanga no muri twa tundi duke. Yezu aratwigisha kwitoza gutanga kubera compassion dufitiye abandi.

Yezu aratwigisha ko gusangira bishoboka. Ikibazo si ubuto bw’umugati dufite, ikibazo si ubwinshi bw’abo tugomba gusangira nabo, ahubwo ikibazo ni igishyika cya compassion tugirira abandi, wa mutima w’impuhwe. Yezu aratwigisha kandi gushimira Imana.

Ese waba ufata akanya ngo uzirikane inzira ibyo turya binyuramo? Mbere yo gusangiza rubanda uyu mugati n’aya mafi Yezu arafata akanya agasenga. Arashimira Imana yatanze ijuru ryiza ngo tubone ibidutunga, arashimira ako kigoro k’abahinzi, aborozi, abarobyi. Mu gihe cye byari uko, hari ubwo bitagomberaga kunyura inzira ndende. Ariko uyu munsi hari ibyo turya binyura inzira ndende, bikava mu bihugu bitandukanye, mu masoko, bimwe mu ndenge ibindi mu nzira z’amato. Iyo dufashe akanya ko gusenga nk’abakristu, tuba dushimira Imana ku bw’ubugwaneza bwayo, ku bw’uburinzi bwayo, izo circuits zose ibyo kurya binyuramo ngo bitugereho, tuba tunasabira kandi abatashoboye kubona icyo bashyira ku munwa ngo Imana ibagoboke. Iyo dusengera amafunguro nka Yezu tuba dusaba Yezu ingabire yo gusangira n’abashonji.
Yezu aratwereka ko ahangayikishwa n’inzara n’ububare abantu bagira. Igikuru ku Mana si uko turya byonyine, ko tugira ubuzima bw’umubiri byonyine, ahubwo ko tugira ubuzima buhoraho, ubugingo bw’iteka. Yezu nk’umuntu aziko ko hari ibyo dukenera ku bw’umubiri no kuri Roho. Aziko ibibazo binyuranye bibaho, aziko hari crises za famille ari nyinshi zimwe zikaba zanatubera igigusha. Niyo mpamvu abwira abigishwa be ati

“Mubahe ubwanyu ibyo kurya”. igisubizo cy'aba babaye kiri muri twe.
Bavandimwe, dufite benshi rwagati muri twe, ingero z’abakurikiye inyigisho za Yezu mu gushaka ibisubizo ngo bagaburire imfubyi n’abashonji. Capitalism tubamo ntizakamye compassion yacu. Hano muri Amerika dufite ingero zo kwigana. Muzi umutegarugori witwa Dorothy Day, azwiho kuba yaritangiye cyane kuvugira no kurengera uburenganzira bw’abatagira amacumbi n’abicirwa n’inzara ku mihanda. Ese aho turi cyangwa tuva ni izihe ngero z’abantu dufite? Zirahari nyinshi. Natwe hano muri iri koraniro murimo. Ineza yanyu iramenyekana. Mwe mufata akanya mugasubiza amaso inyuma, mukarengera imiryango iri mu bwinazi mu bo mubana hano n’ababari kure, abo mufitanye amasano, urungano, ndetse n’abandi barenze amasano y’umubiri. Ibyo mukora byiza mubiterwa n’umutima wa kimuntu, compassion muvoma kuri Yezu Kristu watwihaye wese mu Karistiya ntagatifu. Ni ka kigoro k’abigishwa ba Yezu batanga duke bafite, nyamara mu kudutangana umutima mwiza, umutima ushima, ituro ryacu ryaba akagati kamwe cyangwa agafi kamwe, hamwe na Yezu rishobora gutunga benshi tutari twiteze. Muri iki gitambo cya Misa dusabe ingabire yo gukomera kuri uwo mutima w’ubugwaneza n’impuhwe. Dusabire kandi abatuye isi ngo bige gusangira ibyiza Imana itugabira. Amina.

Matayo 14, 22-23.


Icyumweru cya 19 Gisanzwe, Umwaka A. 

Kuzirikana ivanjiri yo muri Matayo 14, 22-23
Muzi aka karirimbo! “Ta main me conduit, ta grace me saisit, Tu as pause sur moi ta main” Ikiganza cyawe kiranyobora, inema yawe irankomeza, wandambitseho ikiganza cyawe, Nyagasani.
Iyi vanjiri irakurikirana neza n’iyicyumweru cyashize. Muribuka Yezu akora igitangaza cyo gutubura imigati itanu n’amafi abiri, agaburira abantu ibihumbi 5000. Ngo bararya barasaguza. Abigishwa ba Yezu babonye umwanya wo guhuza leftovers, bazishyira mu nkangala cumi n’ebyiri. Nk’uko Matayo umwanditsi w’ivanjiri abitumbwira Yezu yasabye abigishwa be kuva aho hantu. Umuntu yibaza ngo kubera iki?

Umuntu yabona impamvu ebyiri: Impamvu ya mbere ni ukujya mu bundi butumwa. Yezu yari umumisiyoneri mu buryo bwose, yigishaga mu mpande zose z’agace yashoboraga kugenda mo, kandi mu nzego zose z’abantu, akanigisha ku bibazo biraje ishinga umuryango yari arimo. Ntiyicaraga mu mujyi umwe. Yagenda yigisha mu nsisiro no mu mijyi itandukanye. (Mariko1:39) Impamvu ya kabiri. Yezu ntiyari ashaka ko abantu bamwimika nk’umwami. Yashaka kunesha cya gishuko cyo kuba umustar ukora ibitangaza, kuba famous. Muribuka Sekibi imushuka iti niba uri umwana w’Imana ukora ibitangaza, ngaho tegeka ibuye rihinduke umukati. Yezu arayitsembera. Nyamara hano yatubuye imikati n’amafi. Icyo gihe mu butayu Shitani yarongeye iti niba uri umwana w’Imana simbuka umunara w’ingoro abamarayika baragusama. Muzi uko yayishubije ati “ Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe” (Matayo 4, 1-11) Yezu atsinda Shitani ruhenu.
 
Mu iri iyi vanjiri Yezu amaze kugaburira rubanda, byari biryohereye ko Yezu yigumira muri izo applaudissements z’imbaga ari  yafunguriye, akaryoherwa n’amakuzo yo gukora ibitangaza. Si  Yezu yashakaga. Agira ineza arikomereza.

Izi mbaraga Yezu yazikomoraga mu isengesho. Yezu yakundaga kwiherera agasenga igihe imbaga yari itashye. Matayo atubwira ko Yezu yagiye mu mpinga y’umusozi agasenga. Yezu yakundaga gushyikirana n’Imana Se, agafata akanya ko gutuza, agasenga, akumva ijwi rya Roho Mutagatifu we bumwe bw’Imana Data na Mwana. 

Kuri iki cyumweru Yezu arabwira Petero ati “ humura ni njye, wigira ubwoba, ni Njye. Abigishwa ba Yezu bari mu bwato mu nyanja yuzuye imivumba y’umuyaga mwinshi. Tuzirikana iyi vanjiri duhange amaso cyane Petero na Yezu. Tuzirikane ku kiganiro cyabo. Ese baratwigisha iki? Petero muramuzi, yari umurobyi, yari azi bihagije uko bigenda mu gihe cy’umuhengeri. Umuhengeri ugitangira yagize ngo ni ibisanzwe, nta bwoba na busa yagize. Nyamara aza gutahwa n’ubwoba, ngo abona umuntu ugenda ubasanga agendera hejuru y’amazi. Ati bishoboka bite? Uwo  yari Yezu. ati “ Mwigira ubwoba ni njye”  Aya yari amagambo bumvanye Yezu kenshi. Ni amagambo arema agatima, amagambo ahumuriza. 

Petero turamumenyereye, ni murwanashyaka. Ati niba ari wowe Yezu “ Vuga rimwe ngusange, nanjye nze ngendera hejuru y’amazi”  Wa wundi wari ufite ubwoba, yashize ubwoba. Ahubwo yiteguye no guhangara cya kibazo cyamutera ubwoba ngo ahure na Yezu.  Nicyo igitangaza gikomeye bavandimwe. Igitangaza  gihambaye si uko Yezu yagombaga guha Petero ububasha bwo bwo kuguruka hejuru y’imivumba amazi, ahubwo  kumenya neza ahari, kumenya uko agomba kwitwara, mu bihe bikomeye ahuye nabyo, kwizera ko ari kumwe na Yezu. Petero yumvise ko bishoboka rwose  gusanga Yezu rwagati mu mihengeri. Si uko uko hari umuhanda uharuye, ahubwo kuko yumvise ijwi rye rimukomeza ukwemera. 

Yezu ati “ Ngwino” Na Petero uko bigenda kose, henga nze. Turabona Petero atera intambwe. Ese yateye intambwe zingahe? Yapfuye gukandagira atahwa n’ubwoba, amira nkeri. Yooo. Yezu atubwira ati “ Roho y’umuntu igira imbaraga ariko umubiri ni umunyantege nke” (Mt 26:41) Petero yasigaye yibaza ate ese bigenze bite ko wari uvuze ngo nze? Yezu yari azi ko rwose bishoboka ko Petero yagenda hejuru y’amazi, kuko ijambo rye rivuga kandi rigakora. Yezu aravuga bikaba. Nyamara Petero yumvise Yezu nyamara amaso ayahanga inyanja bimutera ubwoba bwinshi, Petero ntiyahanze Yezu amaso. Si bwo bwa mbere abigishwa ba Yezu bari babonye ububasha bwa Yezu ku mazi, kuko yanategetse umuhengeri gutuza bari kumwe nawe. Nyamara ukwemera kwa Petero ntikwari gukomeye. 

Bavandimwe, aha hari  isomo rikomeye. Ni henshi twahuye n’imihengeri  inyuranye. Umuhengeri wanjye ushobora kuba ari cya gihe nari nabuze uburyo mfata icyemezo mu buzima. Nibaza nti ese ni Imana imvugisha cyangwa ninjye wivugisha. Kwivugisha si ikibazo cyane nko kwivugisha ukanisubiza!  Ni ikihe cyerekezo mu byukuri cy’ubuzima  bwawe? Ese uri kumwe na Yezu.  Ese Nsubire inyuma, nkomeze, nkore iki? Nka Petero wari urengewe n’imivumba y’inyanja, natwe hari ubwo turengerwa n’uruva n’uruza rw’ibibazo. Yezu ati “Humura ni njye” 

Ese umuhengeri mu nyanja yawe ni uwuhe? Cya gihe wari mu makuba y’ikiza kigusanga, ukabona ari baringa cyangwa umuzimu. Yezu akigaragaza mu buryo bunyuranye ati si ndi Baringa ahubwo ni Njye, Uriho kandi Uzahoraho “akira ikiganza cyanjye, komera. Umuhengeri wawe ni uwuhe, ahari ni iki gihe, ubona hose, mu kirere, mu rugo iwawe, mu kiriziya, mu nzira, mu mazi no mu kirere wumva hari umwanzi utaboneka w’agakoko ka Covid kandi nta rukingo nta n’umuti. Yezu aragufata agatima, atikomera, ndi kumwe namwe, wabaho cyangwa wapfa uri uwanjye, ndabakunda.

Iyo miyaga y’inkubi itugeraho, nta n’ikitubwira ko ariyo ya nyuma. Imana ikomeze iturinde. Petero yari afite afite icyizere cyo kugenda hejuru y’amazi. Ngo Uwumva ko akomeye aritonge atangwamo nka Petero. Uyu Petero wabonye ibitangaza byinshi bya Yezu, azamubwira ati “ Naho bose bakwihakana, njye nzakugwa hejuru, sinzakwihakana (Mt 26: 35) Nyamara mu ijoro ry’urubanza yamwihakanye ubugira gatatu.Yooo.

Tugaruke ku nyanja, Petero yagize ubwoba, arengerwa n’amazi. Intege nke Petero yagize kwabaye gutumbira umuhengeri aho kurangamira Yezu. Kureba Yezu bivuze kumuhozaho umutima, bivuze kumutura ibyifuzo byacu, kumubwira ibyacu byose, our joys and our worries. Ngo n’uko Yezu amufata akaboko ati “ngwino.” Ni kenshi Yezu adukura mu isayo twahezemo akatubwira ati ngwino mwana wanjye.

Petero ntiyagize intege nke gusa, yakoze ikintu cyiza twamwigiraho: Yatabaje Yezu ati ntabara, ndarengewe. Burya iyo twaguye hasi, reka bibe umwanya, opportunity yo kumenya ko hari ushobora kutubyutsa, iyo twaguye hasi, nibitubere impamvu yo gutabaza Yezu, no guhaguruka. Iyo twabonye our powerlessness, let us at least confess that there is the powerful one. Duhindukire Imana yo kiramiro cyacu.

Yezu arambura ikiganza ambwira Petero ati “ Humura wigira ubwoba, aramubaza ati kuki utizera. Natwe abakristu haracyari henci turi kandi duzahura n’imihengeri, hari na henshi tuzaba nka Petero dusezeranire Yezu kumukurikira no kumusanga, hari henshi, unfortunately kuzamwihakana. Nka Petero tuzajye dutera hejuru tuti “Yezu Nkiza” Dusabe kugira ubwo butwari bwo guca bugufi, bwo gutabaza Yezu. Yezu aduhozaho ijisho, aturamburiyeho ukuboko kwe. Nyagasani Yezu nabane namwe.


About


About
The About page is the core description of your website. Here is where you let clients know what your website is about. You can edit all of this text and replace it with what you want to write. For example you can let them know how long you have been in business, what makes your company special, what are its core values and more.

Edit your About page from the Pages tab by clicking the edit button.